Pep Guardiola yiyemeje gusimbuza Sergio Aguero ba rutahizamu 2 bakomeye ku isi
Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021
Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,uherutse kwemera gutandukana na rutahizamu w’Umunya Argentina wari umaze imyaka 10 mu ikipe,Sergio Kun Aguero,arashaka kugura ba rutahizamu 2 bakomeye barimo Lionel Messi na Erling Haaland.
Nubwo byavugwaga ko Manchester City itacyifuza Lionel Messi,Amakuru yagiye hanze nuko Guardiola atarakurayo amaso ndetse yifuza kumuzanira rimwe na Erling Haaland akubaka ubusatirizi bukomeye cyane mu Bwongereza.
Kuva mu mwaka ushize,Manchester City yahabwaga amahirwe yo kwehukana Lionel Messi ariko mu minsi ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko iyi kipe yabivuyemo gusa ikinyamakuru Daily Mail cyemeje ko iyi gahunda igihari.
Ikinyamakuru The Sun nacyo cyashimangiye ko City yiteguye gusinyisha Messi ndetse ikamwongeraho na Haaland mu mpeshyi.
City ifite ubushake bwo kugura rutahizamu wo ku rwego rwo hejuru kuko Gabriel Jesus adafatwa nk’uwaziba icyuho cya Kun Aguero uzigendera muri Kamena.
Isi yose itegereje icyemezo cya Lionel Messi ku hazaza he cyane ko guhera muri Kamena azaba nta masezerano afite.
Mu mwaka ushize Messi yasabye FC Barcelona kumureka akigendera kuko yari yasoje amasezerano ye ariko Perezida wariho icyo gihe Bartomeu amubwira ko amasezerano ye agihari kuko mu masezerano bari bemeranyije ko yagomba kubisaba muri Kamena umwaka ushize.
Muri uyu mwaka w’imikino,Messi ahagaze neza kuko ubu amaze gutsinda ibitego 23 anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego mu mikino 26 amaze gukina.
Haaland w’imyaka 20,akundwa cyane na Pep Guardiola cyane ko muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 39 mu mikino 38 amaze gukina mu marushanwa yose.
Se wa Haaland witwa Alfie yamaze imyaka 3 ari umukinnyi wa City bityo benshi bavuga ko ashobora gufasha iyi kipe kumubona ndetse iyi kipe ikaba isigaye ihora mu mikino ya Champions League.
Manchester City irashaka kugura Lionel Messi na Haaland mu mpeshyi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *