skol
fortebet

Pepe yasezeye gukina umupira w’amaguru

Yanditswe: Friday 09, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Portugal Kepler Laveran de Lima Ferreira wamenyekanye nka Pepe mu makipe akomeye nka Real Madrid na FC Porto yasezeye kumyaka 41, nyuma y’imyaka 23 akina nka myugariro.

Sponsored Ad

Pepe yabaye umukinnyi ukuze wakinnye imikino y’Igikombe cy’u Burayi mu mateka, umukino we wa nyuma ni uwo Portugal yatsinzwemo n’u Bufaransa muri Euro 2024 kuri penaliti muri 1/4.

Pepe wamenyekanye cyane muri Real Madrid nka myugariro wo hagati, yakiniye kandi igihugu cye imikino 141, aho Cristiano Ronaldo na João Moutinho ari bo bakinnye imikino myinshi kumurusha.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Pepe yashimiye abamufashije mu rugendo rwe rwo gukina aho yifashishije amashusho y’iminota 33.
Ati "Ndashimira abaperezida bose bangiriye icyizere kugira ngo mbashe gukora akazi kanjye. Ndashimira kandi buri wese wanshyigikiye."

Pepe yari mu ikipe y’igihugu ya Portigal yatwaye Euro 2016 yafashije kandi Real Madrid kwegukana Champions League eshatu ndetse na La Liga eshatu mu myaka 10 yayimazemo.

Mu mwaka ushize, yabaye umukinnyi ukuze watsinze igitego muri Champions League ubwo yatsindiraga FC Porto ikina na Antwerp mu matsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa