skol
fortebet

Pepiniere FC ibuze ku kibuga iterwa mpaga na AS Kigali, bivugwa yanasezeye muri shampiyona

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikipe ya Pepiniere FC yabuze ku kibuga ku mukino yagombaga kwakirira AS Kigali ku kibuga cya Kicukiro, iterwa mpaga ndetse bivugwa ko ishobora guhita inasezera muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano Rwanda.
Intandaro yo kubura ku kibuga byatewe n’uko FERWAFA yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko batagomba kwakirira ku kibuga cyabo cya Ruyenzi bitewe n’uko kimeze nabi kitari ku rwego rwo gukiniraho imikino y’ikiciro cya mbere, ko bagomba kujya bakirira ku kibuga cya Kicukiro kugeza ikibuga cyabo (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Pepiniere FC yabuze ku kibuga ku mukino yagombaga kwakirira AS Kigali ku kibuga cya Kicukiro, iterwa mpaga ndetse bivugwa ko ishobora guhita inasezera muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano Rwanda.

Intandaro yo kubura ku kibuga byatewe n’uko FERWAFA yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko batagomba kwakirira ku kibuga cyabo cya Ruyenzi bitewe n’uko kimeze nabi kitari ku rwego rwo gukiniraho imikino y’ikiciro cya mbere, ko bagomba kujya bakirira ku kibuga cya Kicukiro kugeza ikibuga cyabo bagikoze neza.

Iki kibuga n’ubundi cyari cyangiwe gukinirwaho imikino ya shampiyona mbere y’uko itangira, gusa iyi kipe yaje gukomorerwa itangira kujya ihakirira ni nyuma y’uko igaragaje ko hari ibyo yatunganyije kuri iki kibuga. Nk’uko FERWAFA yabitangaje, ngo yabonye amashusho iyi kipe yakiriye Police FC bahitamo guhita bagihagarika kugeza ikibuga kimaze gutunganywa, imikino yayo bakaza bayakirira ku kibuga cya Kicukiro.

Amakuru agera ku Umuryango.rw, avuga ko ubuyobozi bwa Pepiniere bugitangarizwa ibi, bwahise bubwira FERWAFA ko batazajya bakirira ku kibuga cya Kicukiro, ko ahubwo bagomba kuzajya bakirira ku kibuga cyabo cya Ruyenzi, ndetse ko n’umukino wa AS Kigali ariho bagomba kuwukinira, bitabaye ibyo ntibazabategereze ku kibuga kandi ko bazahita banasezera muri shampiyona.

Ibi niko bije kugenda ubwo ikipe ya AS Kigali yageraga ku kibuga cya Kicukiro igategereza ikipe ya Pepiniere bagombaga gukina ariko igaheba.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Pepiniere ariko ntitwababona ku murongo wa telefoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa