skol
fortebet

Perezida Kagame niwe uzafungura ku mugaragaro Stade Amahoro

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 29, Jun 2024

Perezida Kagame niwe uzafungura ku mugaragaro Stade Amahoro

Sponsored Ad

skol

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko Perezida Paul Kagame azataha ku mugaragaro Stade Amahoro ku wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga.

Umukuru w’Igihugu azanakurikirana umukino uzahuza APR FC na Police FC kuri uwo munsi, guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Amarembo y’iyi Stade iheruka gushyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, azafungurwa saa Tanu, afungwe saa Cyenda.

Kuri uwo munsi,APR FC na Police FC, bazahatanira igikombe cyiswe “Amahoro Stadium Inauguration Trophy”.

Stade Amahoro yamaze amezi asaga 19 yubakwa aho habanje gusenywa ibice bimwe na bimwe by’iyari isanzwe, hongerwaho ikindi gice ku buryo ubu bigoye kuba wamenya stade ya mbere aho yari iri n’aho iy’ubu iherereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa