skol
fortebet

Perezida Kagame yahâaye abakinnyi b’amagare imodoka yari yarabemereye

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida wa Pebubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yamaze gushyikiriza ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) amafaranga yo kugura imodoka yabemereye nyuma y’ uko bitwaye neza muri Tour du Rwanda 2014.
Tariki 5 Ukuboza 2014 nibwo Perezida Kagame yakiriye muri Serena Hotel abakinnyi b’ abamagare, abemerera ko azabaha imodoka. Kuri ubu ubuyobozi bwa FERWACY buravuga ko bwamaze kwakira amafaranga yo kugura iyi modoka ndetse ko bwanayitumije hanze.
Umunyamabanga mukuru wa Ferwacy (...)

Umunyamabanga mukuru wa Ferwacy Murenzi Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko bamaze kwakira miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda, bahita bayatumizamo imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser (izi zijya kumera nk’imbangukiragutabara) yo kujya ifasha ikipe y’igihugu.

Murenzi yavuze ko bizafasha cyane ikipe y’igihugu y’amagare mu gukomeza kwitwara neza.

Ati “Izajya idufasha nka Federasiyo mu kazi kacu ka buri munsi, izajya itwara abakinnyi , tuzi ko izatugirira akamaro.’’

Umunyamabanga mukuru wa Ferwacy, ashimira bikomeye Perezida Kagame, ku gushyigikira no kwitangira iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda. Yanavuze ko iyi modoka izabageraho mu mezi make ari imbere.

Muri 2014 ubwo Perezida Kagame yakiraga aba bakinnyi yababwiye ko ibibazo bafite birimo amagare, ibyo kurya bihagije n’ibindi byose bikenewe kugira ngo bazakomeze bitware neza, azabibaha.

Amagare 23 (arimo amagare 15 akoreshwa muri Road race n’amagare 8 akoreshwa mu gusiganwa habazwe igihe) ameze neza nk’irya Chris Froome wegukanye Tour de France 2015, akagira agaciro k’ibihumbi 14 by’amadolari y’Amerika kuri buri rimwe, bayashyikirijwe tariki 05 Ugushyingo 2015, abafasha kwisubiza Tour du Rwanda ya 2016.

Abakinnyi ba FERWACY bongeye kwitwara neza batwara Tours du Rwanda ya 2016

Kugeza ubu amashyirahamwe abiri mu mashyirahamwe arenga 30 ari mu Rwanda niyo ashimirwa kwitwara neza mu marushanwa. Ayo ni ishyirahamwe ry’umukino w’ amagare FERWACY n’ ishyirahamwe ry’ umukinowa wa Cricket.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa