skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye ubutumwa Arsenal yatsinzwe bigayitse na Brentford ku munsi wa mbere wa shampiyona

Yanditswe: Saturday 14, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabimburiye iyindi,ikipe ya Arsenal iri ku rwego rwo hasi cyane yatsinzwe na Brentford ibitego 2-0 imbere y’abafana bari bagarutse kuri Stade nyuma y’igihe Covid-19 yaratumye stade zifungwa.

Sponsored Ad

Ibitego bya Sergi Canos ku munota wa 22 na Christian Norgaard kuwa 73, nibyo byahaye amanota 3 yuzuye ikipe ya Brentford mu mukino wa mbere muri Premier League mu myaka hafi 75 itabigeraho.

Nyuma yo kwitwara nabi mu mikino yo kwitegura shampiyona itsindwa na Tottenham na Chelsea ndetse ikananirwa na Rangers,Arsenal ikomeje kugana ahabi bitewe n’abakinnyi bayo batari ku rwego rwo hejuru ndetse n’urwego rwo hasi rw’umutoza.

Benshi mu bafana ba Arsenal ntibishimiye uyu musaruro barimo na nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame wavuze ko iyi kipe nta guhatana n’ubushake ifite.Yavuze kandi ko abafana bayo bakwiriye ibyiza aho gutsindwa umusubirizo kuriya.

Perezida Kagame yagize ati “N’umupira,n’ugutsindwa kwa Arsenal kwa Brentford. Brentford yari ikwiriye gutsinda kandi yabigezeho.Umukino ntiwari ku ruhande rwa Arsenal kandi abafana ntibakwiriye kumenyerezwa ibi.Oya!!!ibi ndabivuga nk’umufana mukuru wa Arsenal.Impinduka zatinze kuza.

Uku gutsindwa kumaze imyaka isaga 10.Kuzamuka no kumanuka ariko kumanuka niko kunini ubu.Ese nta mupangu/gahunda twagira wagira akamaro???.Ikintu cya mbere twarebaho n’uburyo twitwara ku isoko.Abakinnyi tugura ngo badufashe kugera kuri uwo mupangu/gahunda.Imyumvire yo gufata tugenda ntacyo yatugezaho.

Ntabwo dukwiriye kwakira kwisegura no kwemera kujya hasi.Ikipe ikwiriye kubakirwa ku ntego yo gutsinda,gutsinda,gutsinda.N’igihe dutsinzwe….ntitube tubyiteze.Ndabizi neza ko twese tuzi uwo uyu mutwaro uremereye usigayeho.Ndakeka ko babizi cyangwa bakaba babyemera!!!.”

Arsenal iri ku rwego rwo hasi cyane,igiye gukurikizaho imikino 2 ikomeye cyane irimo uwo kuwa 22/08/2021 izakiramo Chelsea yiyubatse cyane n’uwo kuwa 28/08/2021 izasuramo Manchester City.

Nihatagira igikorwa,iyi mikino yose Arsenal izayitsindwa kandi ku buryo bugayitse kubera urwego rwose ikipe iriho.



Ibitekerezo

  • Mubyukuri these turababayecyane ukuntu ikipeyitwaye kwisoko byagaragaragako ntagahunda kugezuyumunsi ifitepe bikiyongeraho numutoza udashoboye abayobozi nibagiricyo bakora nahubundi tuzahora mugahinda kogutsindwa burimukinowose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa