skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi b’u Rwanda mbere yo guhura na Nigeria

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 03, Aug 2023

Perezida Kagame yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi b'u Rwanda mbere yo guhura na Nigeria

Sponsored Ad

skol

Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa,yabwiye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball ko Perezida Kagame yishimiye uko bitwaye ndetse ko yifuza ko bagera ku mukino wa nyuma.

Ibi yabitangarije aba bakobwa ubwo bari bamaze gukora amateka bagatsinda Uganda amanota 66-61 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cy’imikino ya Afrobasket iri kubera i Kigali.

Madamu Mimosa yabwiye aba bakobwa ko Perezida Kagame warebye uyu mukino yishimiye ko ari abarwanyi ndetse ko yifuza ko bagera ku mukino wa nyuma kimwe n’abanyarwanda benshi.

Minisitiri Mimosa yagize ati " Arabashimira ko mwakoze ibikomeye,mwagaragaje ubutwari nubwo harimo ibyo gukosora kugira ngo umukino w’ejo tuzabe turi on top[hejuru].Turifuza kugera muri Final [ku mukino wa nyuma]."

Minisitiri Mimosa yasabye aba bakobwa kwitegura neza umukino wa Nigeria uraba kuri uyu wa Kane kandi bakawutsinda bakagera ku mukino wa nyuma uzaba kuwa Gatandatu.

Yavuze ko aba bakobwa bahesheje ishema u Rwanda kandi ko nta kabuza no mu gikombe cy’isi bazagerayo.

Ikipe y’u Rwanda yaraye ikoze ku mutima abakunzi ba Basketball kuko yatsinze Uganda yari hejuru cyane muri iri rushanwa.

Iyi kipe yatangiye nabi cyane itsindwa na Uganda cyane kuko agace ka mbere karangiye ifite amanota 11 kuri 22 y’aba baturanyi.

Icyakora mu gace ka kabiri yahinduye imikinire itsindamo amanota 16 kuri 6 bituma igice cya mbere cy’umukino kirangira irushwa inota rimwe gusa kuko byari 28-27.

Mu gace ka gatatu,umutoza w’u Rwanda, Cheikh Sarr,yahinduye byinshi mu busatirizi bituma abakinnyi nka Sifa Ineza na Destiney Promise Philoxy batsinda amanota menshi mu mukino.

Nubwo Uganda yari ikanganye by’umwihariko kuri kizigenza wayo Jannon Jaye Otto watsinze amanota 31 muri uyu mukino wose,ntiyabashije gukuramo ikinyuranyo cy’amanota yose yatsinzwe mu gace ka kane yayoboye cyane.

U Rwanda rwatsinze Uganda 66-61 rufite akazi gakomeye ko gutsinda Nigeria uyu munsi yo yaraye itsinze Mozambike amanota 59-52.

Nigeria ni ikigugu muri Basketball y’abagore kuko niyo iheruka gutwara iki gikombe inshuro eshatu yikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa