skol
fortebet

Perezida Kagame yanejejwe n’intsinzi ya Arsenal yavuye kure

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame ari mu bafana ba Arsenal hirya no hino ku isi bagaraje ko bishimiye intsinzi y’iyi kipe ku munota wa nyuma ubwo yatsindaga AFC Bournemouth ibitego 3-2 nyuma yo kubanza gutsindwa ibitego 2-0.
Ikipe ya AFC Bournemouth niyo yatangije umupira ihita itsinda igitego cya 1 ku isegonda rya 12 gitsinzwe na Philippe Billing,ku burangare bwa ba myugariro ba Arsenal.
Nyuma yo gutsindwa igitego,Arsenal yahise itangira gusatira cyane bituma ku munota wa 3 gusa Martin Odegaard yarekuye (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame ari mu bafana ba Arsenal hirya no hino ku isi bagaraje ko bishimiye intsinzi y’iyi kipe ku munota wa nyuma ubwo yatsindaga AFC Bournemouth ibitego 3-2 nyuma yo kubanza gutsindwa ibitego 2-0.

Ikipe ya AFC Bournemouth niyo yatangije umupira ihita itsinda igitego cya 1 ku isegonda rya 12 gitsinzwe na Philippe Billing,ku burangare bwa ba myugariro ba Arsenal.

Nyuma yo gutsindwa igitego,Arsenal yahise itangira gusatira cyane bituma ku munota wa 3 gusa Martin Odegaard yarekuye umupira uremereye umunyezamu Neto wa Bournemouth awukuramo usanga Bukayo Saka nawe awusubizamo ariko umupira ukubita ku kirenge cy’umuzamu uvamo.

AFC Bournemouth yakomeje gukina irwana n’ubuzima ariko ikagorana ku mipira ibonye kuko yakoraga count attack zikomeye.

Ku munota wa 18 AFC Bournemouth yabuze igitego cyabazwe aho Phillip Billing yirukankanye umupira maze awuhindura kwa Dango Ouatarra, ariko Ramsdale aratabara awumukira basigaranye bonyine.

Abakinnyi nka Bukayo Saka na Martinelli bashatse cyane uburyo bw’igitego cyo kwishyura bakanabubona ariko gushyira mu nshundura birananirana bituma igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1 cya Bournemouth.

Arsenal yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo Tomiyasu hinjiramo Ben White.

Nk’uko byari byagenze mu gice cya mbere Arsenal n’ubundi yakomeje kugumana umupira ku buryo bugaragara.

Icyakora yaje gutungurwa ku munota wa 57,kuko AFC Bournemouth yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Marcos Senesi,ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Joe Rothwell.

Ikipe ya Arsenal yabonye igitego cya mbere ku munota wa 62 gitsinzwe na Thomas Partey ku mupira yari ahawe na Emile Smith-Rowe n’umutwe.

Abakinnyi ba Arsenal nyuma yo kubona igitego mbere, icyizere cyazamutse, maze ku munota wa 70 babona igitego cya 2 gitsinzwe na Ben White ahawe umupira na Reiss Nelson wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Iminota 90 y’umukino yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota 6 y’inyongera yaje kwiyongeraho indi kubera gutinza umukino Kwa AFC Bournemouth.

Arsenal yababaje Iyi kipe ibona igitego cy’intainzi ku munota wa 97 cya Reiss Nelson ibona amanota 3 bigoranye.

Iyi ntsinzi yatumye abarimo Perezida Kagame bafana Arsenal bagaragaza amarangamutima yabo.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yagize ati "Mbega ibihe by’ibyishimo kuri Arsenal,umutoza, Nelson,natwe abafana bose...Wow ...😁😁!!!!"

Arsenal irusha amanota 5 Man City kuko yatsinze nayo Newcastle ibitego 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa