skol
fortebet

Perezida Kagame yanenze umujyi wa Kigali ku kibazo cya Moteri icana amatara kuri Kigali Pele Stadium.

Yanditswe: Friday 23, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yanenze Umujyi wa Kigali uvuga ko moteri isanzwe iri kuri Kigali Pelé Stadium idashobora gutanga urumuri ruhagije muri stade.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko umujyi wa Kigali utangaje ko nta mikino yemerewe kubera kuri Kigali Pele Stadium mu masaha ya nijoro ,bitewe n’uko Moteri ihari idashobora gucana amatara yose ,byatumye imikino y’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona, Rwanda Premier League yari iteganyijwe kubera kuri iki kibuga ihindurirwa amasaha.

Abinyujije ku rukuta rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kanama 2024 Perezida Kagame yasubije umujyi wa Kigali wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye,harimo no kuba haratumijwe Moteri shya ,avuga ko kitagombaga no kuba cyarabaye.

Ati” Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.

Tariki 22 Kanama nibwo umujyi wa Kagali wandikiye FERWAFA uyimenyesha ko nta mikino yemerewe kubera kuri Kigali Pele mu masaha ya nijoro.
Byatumye umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sports n’Amagaju ku wa 23 Kanama kuri iyi stade saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ,uhindurirwa amasaha ushyirwa saa cyenda ,tariki 23 Kanama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa