Perezida Kagame yashimye umusanzu wa ‘FIFA Forward’ muri siporo y’u Rwanda
Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026
Perezida Paul Kagame yagaragaje umusanzu wa gahunda ya FIFA Forward yatangijwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) mu guteza imbere umupira w’amaguru.
Mu myaka 10 ishize, FIFA Forward yafashije amashyirahamwe y’umupira w’amaguru atandukanye ku Isi arenga 200, aho yashyize mu bikorwa imishinga 2000 ishoyemo arenga miliyari 5$ [7.306.500.000.000 Frw].
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FIFA, Perezida Kagame yerekanye ko iyi gahunda hari kinini iri gufasha umupira w’amaguru w’u Rwanda gutera intambwe nziza.
Yagize ati “FIFA Forward yafashije mu kubaka hoteli y’ishyirahamwe ryacu ry’umupira w’amaguru. Mu turere dutandukanye, FIFA Forward iri gutera inkunga ibikorwa byo kubaka ibibuga bifite ibipimo byemewe na FIFA.”
“Ni iby’ingirakamaro ku bakinnyi bacu gukinira ku bibuga byo ku rwego rwo hejuru, kuko bifasha mu myitozo myiza ijyana n’amarushanwa akomeye.”
Muri uyu mwaka wa 2026, binyuze muri gahunda ya FIFA Forward 3.0, FIFA izatanga miliyoni 1,55$ [Miliyari 2,27 Frw] ndetse na miliyoni 1,2$ (miliyari 1,8 Frw) mu gushyigikira imishinga ya FERWAFA.
Iyi mishinga irimo kubaka ibibuga byo mu turere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi n’ikindi cyo mu Karere ka Gasabo ahubatse Hoteli ya FERWAFA.
Si ibyo gusa kandi kuko FIFA izatanga ibihumbi 300$ [Miliyoni 439,5 Frw] muri gahunda ya ‘Talent Development Scheme- TDS’ yo guteza imbere impano z’abakiri bato ndetse na miliyari 1 Frw yo kwakira imikino ya gicuti ya FIFA Series izahuriza ibihugu umunani mu Rwanda kuva tariki ya 26 Werurwe 2026.
Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya FIFA Forward ifasha mu iterambere rya ruhago mu Rwanda

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *