skol

Perezida Kagame yijeje gukemura ibibazo byazengereje ruhago Nyarwanda

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Umukuru w’I Gihugu yatanze umucyo ku bimaze iminsi bivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda washinjwaga gutereranwa bigatuma udatera intambwe igana imbere.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa 4.7.2023, Perezida Kagame yavuze ko abashinzwe kureberera umupira w’amaguru basa nabatazi neza igikenewe.

Umukuru w’igihugu yakomoje ku makosa akorwa atuma udatera imbere arimo kwijandika mu tuntu tw’amafuti tudafite agaciro usanga ahanini dushingiye ku kwikubira

Perezida Kagame yagize ati"Ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi, cyangwa gutanga bituga.... Ibyo ubwabyo ni byo bintu bya mbere bigomba guhagarara."

Perezida Kagame yabwiye abayobora umupira ko basigaranye agahe gatoya cyane kuburyo bakwiye gukosora ibintu vuba cyane ko agiye kwishakamo akanya ko kuwukurikirana.

Ati”Mbonereho mbahe ubutumwa abo bawurimo, ndaje mbikurikirane kandi nizeyeko bizagenda neza,abarimo bakora amakosa ntibizabagwa neza kandi basigaranye agahe gatoya cyane. Ndaje kandi ndizera ko bitazananirana”

U Rwanda rumaze imyaka ibarirwa mu binyacumi rutagaragara mu marushanwa mpuzamaha y’umupira w’amaguru, kuko akenshi rukurwamo ku ikubitiro.

Byose bishinjwa Politiki idahamye y’umupira ‘wamaguru idashingiye ku bakiri bato n’igisa n’amakosa cyangwa mafiya ziwurimo mu buryo budatuma hari intambwe iterwa ijya imbere.

Ibitekerezo

  • nizeyeko perezida kagame azabikemura kuku birakabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa