skol

Perezida Macron yashimagije cyane umukinnyi wa Maroc

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2022

featured-image

Perezida w’Ubufransa, Emmanuel Macron yasuye urwambariro rwa Morocco nyuma y’aho itsinzwe n’igihugu cye mu mukino wa 1/2 ashimagiza umukinnyi wayo wo hagati,Sofyan Amrabat.
Macron yari muri Qatar mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ubwo yarebaga umukino Ubufaransa bwatsinze Maroc ibitego 2-0 bukagera kuri final ku nshuro ya 2 bwikurikiranya.
Nkuko Fabrizio Romano yabitangaje,perezida Macron yavugiye imbere y’abakinnyi ba Maroc bose ko Amrabat ariwe mukinnyi wo hagati witwaye neza kurusha (…)

Perezida w’Ubufransa, Emmanuel Macron yasuye urwambariro rwa Morocco nyuma y’aho itsinzwe n’igihugu cye mu mukino wa 1/2 ashimagiza umukinnyi wayo wo hagati,Sofyan Amrabat.

Macron yari muri Qatar mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ubwo yarebaga umukino Ubufaransa bwatsinze Maroc ibitego 2-0 bukagera kuri final ku nshuro ya 2 bwikurikiranya.

Nkuko Fabrizio Romano yabitangaje,perezida Macron yavugiye imbere y’abakinnyi ba Maroc bose ko Amrabat ariwe mukinnyi wo hagati witwaye neza kurusha abandi muri iki gikombe cy’isi.

Maroc yabaye igihugu cya mbere cyageze muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’isi gusa kizakina umwanya wa gatatu na Croatia kuwa Gatandatu.

Aba bazkina mbere y’uko Messi na Kylian Mbappe bahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uteganyijwe ku cyumweru.

Antoine Griezmann yabwiye abanyamakuru ati "Ikipe yose ifite Messi iba itandukanye cyane.Twabonye Argentina ikina kandi tuzi uko ikina.Ni ikipe igoye guhura nayo kandi iri mu bihe byiza cyane.

Ntabwo ari Messi wenyine.Afite abandi bakinnyi beza cyane bamukikije.Turabizi ko uzaba ari umukino ukomeye."

Perezida Macron yavuze ko Amrbat ariwe mukinnyi witwaye neza kurusha abandi hagati mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa