skol
Kigali

Perezida Macron yavuze umutoza yifuza ko atoza PSG

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 June 2022

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko yifuza kubona uwahoze atoza Real Madrid Zinedine Zidane agaruka mu Bufaransa gutoza ikipe ya Ligue 1.

Ibi yabitangaje mu gihe havugwa ibihuha bivuga ko Paris Saint-Germain yaba afite gahunda yo gushaka umutoza mushya ndetse yifuza ko Zidane yazasimbura Mauricio Pochettino muri iyi mpeshyi nubwo amasezerano ye azageza mu 2023.

Ku wa gatatu, Macron yabwiye RMC Sport ati: "Oya, ntabwo nigeze mvugana na Zidane], ariko ndamushima cyane kubera ibyo yakoze, nk’umukinnyi n’umutoza".

"Yatwaye ibikombe bitatu bya Champions League hamwe na Real Madrid, kikaba ari ikintu twifuza ku makipe yacu. Ndashaka ko yagaruka kuzamura Ubufaransa.

"Ndizera ko, kubera inyungu za shampiyona y’Ubufaransa no ku Bufaransa,[Zidane] azagaruka kandi agatoza ikipe nini y’Ubufaransa, byaba byiza.

"Uruhare rwanjye navuga ko Ubufaransa ari igihugu gikomeye muri siporo n’umupira w’amaguru, ko hari abantu bakomeye bakunda iyi siporo. Ni ngombwa kuri twe ko abakinnyi beza twatoje, rimwe na rimwe bakamurika ku rwego mpuzamahanga, bashobora kugaruka nyuma. "

Zidane biravugwa ko gahunda afite ariyo gutoza ikipe y’igihugu ariyo mpamvu yanze gutoza amakipe menshi nyuma ya Madrid.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yanyagiye Police FC y’abakinnyi 10 yegukana umwanya wa 3 mu...

Rayon Sports yagaruye mu myitozo abakinnyi bayo bigoranye mu minsi ishize,...
27 June 2022 0

Rayon Sports yasinyishije myugariro Kiyovu Sports yagenderagaho

Myugariro Eric Ngendahimana wari ngenderwaho muri Ķiyovu SC yasinye...
27 June 2022 0

Hamenyekanye akayabo Sadio Mane agiye kuzajya ahembwa muri Bayern...

Umushahara wa Sadio Mane muri Bayern Munich,uramugira umwe mu bakinnyi...
27 June 2022 0

Abanyamahanga 2 nibo banze gutera umugongo Rayon Sports ku mukino wa Police...

Abakinnyi 2 barimo Nizigiyimana Karim Mackenzie na Essenu Musa nibo...
27 June 2022 0

Erling Haaland yaciye ibintu kubera ibyo yakoreye abana bato ku...

Rutahizamu wa Manchester City,Erling Haaland,yafashwe amashusho ari gukina...
27 June 2022 0

Umweyo uravuza ubuhuha muri Musanze FC imaze kurekura abakinnyi...

Amakuru ari kuvugwa cyane mu ikipe ya Musanze ni uko iyi kipe ifite...
27 June 2022 0