skol
fortebet

Perezida Macron yinjiye mu kibazo cya Kylian Mbappe na PSG

Yanditswe: Saturday 19, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron ari kugerageza kumvisha Kylian Mbappe kuguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain, nk’uko amakuru abitangaza.
Ikipe y’igihangange mu Bufaransa,PSG,ikomeje kugerageza kumvisha uyu musore w’imyaka 23 kongera amasezerano mashya kuri Parc des Princes ariko kuva mu mwaka ushize yarabyanze.
Kugeza ubu, amasezerano ya Mbappe asigaje amezi ane ngo arangire ndetse biravugwa ko Real Madrid izamusinyisha ku buntu mu mpeshyi.
Ariko nk’uko AS ibivuga, PSG yizeye ko (...)

Ariko nk’uko AS ibivuga, PSG yizeye ko ubufasha bwa perezida Macron buzagira icyo buhindura ku cyemezo cy’umukinnyi wabo.

Bavuga ko Emmanuel Macron yifuza cyane ko Mbappe aguma mu Bufaransa, kandi akaba yarabigaragaje neza.

Mu mpeshyi ishize, uyu muperezida w’imyaka 44 yagize ati: "PSG ni ikipe ikomeye yashoboye kumuzamura kandi ndatekereza ko ari ngombwa ko aguma muri iyo kipe no muri shampiyona y’Ubufaransa."

Umwe mu babanjirije Macron ku butegetsi, Nicolas Sarkozy, wari ku buyobozi hagati ya 2007 na 2012, na we ngo yaba agerageza guhindura icyemezo cya Mbappe.

Uyu mugabo w’imyaka 67 yari kuri Parc des Princes ubwo PSG yatsindaga Real Madrid igitego 1-0 mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa