Perezida wa Rayon Sport, Uwayezu avuga ko atifuza kongera kuyiyobora
Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024
Perezida Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora ikipe ya Rayon Sports muri manda itaha ,ikipe yari amazemo imyaka ine.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Frash fm Rwanda, bivugwa ko Perezida wa Rayon Sports yamaze gutangariza abo basanzwe bafatanya mu kazi ko kuyobora iy’ikipe ko atazongera kwiyamamaza mu matora ateganijwe mu Kwakira 2024.
Uwayezu Jean Fidele waje muri Rayon Sports mu gihe yari yugarijwe n’ibibazo nyuma y’uko uwari Perezida wayo icyo gihe Munyakazi Sadate, yitabaje umukuru w’Igihugu ngo abafashe gukemura ibibazo byari biri muri Rayon Sports.
N’ubwo atishimiwe nabamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamushinja ku datwara ibikombe ndetse no kugura abakinnyi badashoboye ,gusa hari ibyo yagiye akemura harimo no gukemura ibibazo bijyanye no guhemba abakinnyi n’ibindi bijyanye n’Amafaranga.
Manda ya Uwayezu Jean Fidele muri Rayon Sports izarangira mu Kwakira 2024 ari nabwo hazaba andi matora.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *