skol

Perezida w’ikipe uheruka gukubitira umusifuzi mu kibuga yahawe igihano gikomeye

Yanditswe: Friday 15, Dec 2023

featured-image

Perezida wa ANKARAGUCU, Faruk Koca, yahagaritswe ubuzima bwe bwose mu mupira w’amaguru kubera igipfunsi yakubise umusifuzi Halil Umut Meler.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa mbere nyuma y’aho iyi kipe inganya muri shampiyona ya Super Lig na Rizespor igitego 1-1.

Koca yararakaye cyane nyuma y’umukino, yinjira mu kibuga kugira ngo ahangane n’umusifuzi w’umukino Meler, amukubita igipfunsi mu isura akoresheje ukuboko kw’iburyo.

Meler yahise agwa hasi mu kibuga, hanyuma n’abandi bakinnyi baraza bakubita uyu musifuzi.

Ku wa kabiri,Minisitiri w’ubutabera wa Turukiya yatanze urupapuro rwo guta muri yombi Koca,rukurikirwa n’icyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya cyo kumuhagarika burundu mu mupira w’amaguru.

Ku wa kabiri, Koca yeguye ku mirimo ye yo kuba umuyobozi mukuru wa Ankaragucu bitewe n’igikorwa cye kibi, ariko nta mbabazi yasabye.

Yagize ati: “Ndashaka gutangariza abantu ko nasezeye ku kuba Perezidansi wa MKE Ankaragucu kugira ngo nkumire ko nta kindi cyakwangiza ikipe ya Ankaragucu, abafana ba Ankaragucu, umuryango ndimo n’umuryango wanjye."

Yasoje agira ati "Ndashaka kuboneraho umwanya wo kongera gusaba imbabazi abantu bose natengushye, cyane cyane abafana ba Ankaragucu."

Koca yabanje guhakana gukubita igipfunsi Meler, wavunitse umusaya , ashimangira ko yamukubise urushyi gusa.

Yagize ati: “Intego yanjye yari iyo gutuka umusifuzi no kumucira mu maso.

Nyuma, nakubise urushyi umusifuzi. Urushyi namukubise ntabwo rwatuma avunika.

Meler yajyanywe mu bitaro kugira ngo avurwe ibikomere yagize anagaragaza urugero rw’ubugome yakorewe aryamye ku buriri bwe.

Yagize ati: “Faruk Koca yankubise ingumi munsi y’ijisho ry’ibumoso ngwa hasi.Ubwo nari naguye hasi bankubise imigeri mu maso no mu bindi bice by’umubiri wanjye inshuro nyinshi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa