Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Fabrice, ari mu bahawe inshingano mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.
Kuwa Kabiri ni bwo hatanzwe inshingano ku banya-Afurika batandukanye muri FIFA. Ni nyuma y’uko haherukaga kubaho inama y’Inteko Rusange y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ya 47 yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abahawe inshingano barimo Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice aho yahawe inshingano zo kujya mu Kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura.
Anne Lyse Kankindi usanzwe ari umuyobozi muri AS Kigali yashyizwe mu Kanama ka FIFA gashinzwe ikoranabuhanga ry’umupira w’amaguru no guhanga udushya.
Umunyarwanda Martin Ngoga we yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire.
Mu bandi bahawe inshingano ni Perezida w’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, Eng Hersi Saidi, washyizwe mu kanama gashizwe gutegura amarushanwa mu bagabo muri FIFA.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania [TFF], Wallace Karia, we yagizwe Visi Perezida Visi Perezida wa komite ishinzwe umupira wo ku mucanga (Beach Soccer).
Ni mu gihe umunyabigiwi Samuel Eto’o usanzwe unayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon we yagizwe Visi Perezida wa komite ishinzwe amategeko y’imikino muri FIFA.
Abanyarwanda barimo Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice bahawe inshingano muri FIFA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *