skol
fortebet

Perezida wa FERWAFA ntiyabonetse mu nteko rusange imaze igihe itegurwa

Yanditswe: Saturday 23, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamuryango ba FERWAFA bitabiriye inteko rusange batunguwe no kumva ko president Olivier Nizeyimana atari buyitabire kandi bari bakeneye kumubaza byinshi.
Nizeyimana witabiriye umuhango wo guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Afurika kuwa Kane,ntaragera mu Rwanda ngo kuko indege yagombaga kumuzana yakererewe.
Vice President wa FERWAFA, Marcel Matiku yabwiye abanyamuryango ati“Murabizi ko President wa FERWAFA yarari mu gihugu cya MOROCCO rero kubera ikibazo cya connection (...)

Sponsored Ad

Abanyamuryango ba FERWAFA bitabiriye inteko rusange batunguwe no kumva ko president Olivier Nizeyimana atari buyitabire kandi bari bakeneye kumubaza byinshi.

Nizeyimana witabiriye umuhango wo guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Afurika kuwa Kane,ntaragera mu Rwanda ngo kuko indege yagombaga kumuzana yakererewe.

Vice President wa FERWAFA, Marcel Matiku yabwiye abanyamuryango ati“Murabizi ko President wa FERWAFA yarari mu gihugu cya MOROCCO rero kubera ikibazo cya connection y’indege yatinze kuhagera ariko mukanya nawe araba ahageze”.

Inteko rusange isanzwe ya FERWAFA iraterana uyu munsi aho abayobozi b’amakipe barahura n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bakaganira byinshi ku bigendanye n’imikino.

Hamaze iminsi havugwa kutumvikana hagati ya Perezida wa FERWAFA n’Umunyamabanga wayo Muhire Henry kuko uyu Nizeyimana ngo yifuzaga ko uyu yirukanwa burundu kubera amakosa akomeye yakoze ariko abanyabubasha bagategeka ko aguma mu kazi.

FERWAFA yaherukaga gushyira hanze ingengabihe y’uko imikino ya shampiyona izakinwa muri 2022/2023 ndetse n’amatariki indi mikino izaberaho.

Abanyamuryango ba FERWAFA [amakipe] barateranira kuri Sainte Famille Hotel uyu munsi kuva saa yine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa