skol
fortebet

Perezida wa FERWAFA yahishuye impamvu Mashami Vincent atongerewe amasezerano mashya

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nizeyimana Olivier yabwiye itangazamakuru ko nta ruhande na rumwe rwifuje kongera amasezerano hagati yabo na Mashami Vincent ariyo mpamvu batandukanye.
Ku munsi w’ejo tariki ya 10 Werurwe,nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Mashami Vincent wari umutoza w’Amavubi kuva mu 2018 atakiri kuri izo nshingano kuko atongerewe amasezerano mashya.Ayo yari afite yarangiye kuwa 02 Werurwe 2022.
Perezida wa FERWAFA yabwiye abanyamakuru (...)

Perezida wa FERWAFA yabwiye abanyamakuru ati"Sinzi impamvu iki kibazo mutari mwakimbajije, ni ikibazo cyumvikana kigomba no kubazwa kandi kigasobanuka, koko nta mutoza w’ikipe y’igihugu dufite abo twari dufite dushima cyane basoje amasezerano yabo.

Nk’uko mubizi rero amasezerano aba hagati y’impande ebyiri kandi nta ruhande na rumwe rwashatse gusinya andi masezerano kuko nta na rumwe rwagize ibiganiro bivuze ko turi gushaka undi mutoza."

Mashami yongerewe amasezerano inshuro 3 gusa benshi mu bakunzi ba ruhago ntibanyuzwe n’umusaruro we nubwo hari abavuga ko yabazwaga ibirenze urwego rw’abakinnyi igihugu gifite.

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura imikino y’abato,Ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru, FERWAFA ryasinyanye amasezerano y’imyaka 5,y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli mu Rwanda (FRSS), azibanda ku guhuza imbaraga mu kugera ku ntego zo guteza imbere umupira w’amaguru,uhereye mu bakiri bato.

Ibitekerezo

  • TURABAMENYEREYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa