skol
fortebet

Perezida wa FERWAFA yikomye itangazamakuru mpuzamahanga, ashimagiza iryo mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Nzamwita Vincent De Gaulle, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yifatiye ku gahanga ibitangazamakuru byo ku mugabane w’Uburayi byiganjemo iby’ Ubwongereza avuga ko bakabije kutaba abanyamwuga. Kubwa De Gaulle itangazamakuru ry’u Rwanda rikora kinyamwuga.
Ni nyuma y’ibyatangajwe n’ibi binyamakuru mpuzamahanga ku mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga Mukura na Rayon Sports, taliki ya 16 Ukuboza 2016, umukino waranzwe n’imvururu nyinshi (...)

Sponsored Ad

Nzamwita Vincent De Gaulle, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yifatiye ku gahanga ibitangazamakuru byo ku mugabane w’Uburayi byiganjemo iby’ Ubwongereza avuga ko bakabije kutaba abanyamwuga. Kubwa De Gaulle itangazamakuru ry’u Rwanda rikora kinyamwuga.

Ni nyuma y’ibyatangajwe n’ibi binyamakuru mpuzamahanga ku mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga Mukura na Rayon Sports, taliki ya 16 Ukuboza 2016, umukino waranzwe n’imvururu nyinshi zishingiye ku burozi, aho Rayon Sports yashinjaga Mukura kuroga gusa umukino waje kurangira ari 1-1.

De Gaule yikomye bikomeye itangazamakuru Mpuzamahanga...

Amashusho yafashwe kuri uwo mukino niyo yakwirakwijwe isi yose, maze ibinyamakuru mpuzamahanga birandika bivuga kuri ayo mahano yabaye mu Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa FRRWAFA yanenze ibitangazamakuru byo ku mugabane w’Uburayi avuga ko nta bunyamwuga bafite, kuko banditse ibintu badafitiye gihamya, habamo no kwitiranya amakipe.

Yagize ati"Nta kuntu bitatubabaza, kuko ibyo banditse nta kuri kurimo, banditse ibintu badafitiye gihamya, bakabaye baratubajije cyangwa barabajije abanyamakuru babo bari hano, kuko bitiranyije amakipe Rayon Sports bayita Mukura na Mukura bayita Rayon."

Nzamwita yakomeje avuga ko agereranyije aba banyamakuru nabo mu Rwanda yasanze abo mu Rwanda ari bo banyamwuga.

Yagize ati"najyaga nenga abanyamakuru b’imikino binaha ariko nsanze abo hanze bakabije, mwebwe muri abakristu rwose."

Ibinyamakuru nka Goal, Fox, Mirror, ESPN n’ibindi, biri mu binyamakuru byanditse kuri iyi nkuru y’ uburozi mu mikino yo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa