skol

Perezida wa FIFA yashimiye Shema Fabrice watorewe kuyobora FERWAFA

Yanditswe: Wednesday 03, Sep 2025

featured-image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashimiye Shema Ngoga Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FERWAFA).

Infantino yabigarutseho mu butumwa bumara amasaha 24, yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025.

Ati “Ishyuke Fabrice Shema Ngoga ku kuba waratowe nka Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.”

Shema Fabrice wari usanzwe ari Perezida wa AS Kigali, yatorewe mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025.

Mu ijambo yavuze amaze gutorwa, yashimiye inzego zitandukanye zirimo FIFA uburyo zishyigikira iterambere rya ruhago mu Rwanda.

Kuri uwo munsi, yavuze kandi ko mu byo we n’abo bazakorana mu myaka ine iri imbere bazibandaho, harimo kunoza imibanire n’imikoranire iri hagati ya FERWAFA n’inzego zirimo CAF na FIFA.

Ati "Ibyo dushaka kugeraho mu mupira w’amaguru ntabwo twabigeraho twenyine, tudafite CAF, tudafite FIFA. Tugomba gushaka uko imibanire yacu na bo izamuka."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa