skol

Perezida wa FIFA yashimye u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2026

featured-image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda uko rwakiriye neza amatsinda abiri ya FIFA Series 2026.

Kuva tariki ya 26 kugeza kuya 30 Werurwe 2026, i Kigali haberaga imikino ya gicuti ya FIFA Series yahuje ibihugu umunani byo ku Migabane y’Isi itandukanye.

Iyi mikino yarangiye, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye igikombe mu itsinda rya mbere na Aruba mu rya kabiri.

Nyuma y’iyi mikino, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda uko rwakiriye iri rushanwa.

Ati “Mbega icyumweru cyiza cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Mwarakoze gutegura no kwakira amatsinda abiri ya FIFA Series 2026.”

“Twishimiye umushinga wa FIFA Arena watangirijwe mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama ushimangira gahunda yo kugira ibikorwaremezo byiza. Umupira w’amaguru usaba ibikoresho byiza ari yo mpamvu twatangije undi mushinga wa “Boots for All.”

Uyu muyobozi yishimiye n’imishinga itandukanye iri shyirahamwe ryakoze mu Rwanda muri iki cyumweru.

Ati “Icya nyuma nishimiye kubona hatahwa hoteli nshya y’amakipe y’Igihugu y’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abato yubatswe muri gahunda ya FIFA Forward.”

Infantino kandi yashimiye by’umwihariko Perezida Paul Kagame, agaragaza ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa FIFA.

Ati “By’umwihariko ndashimira Perezida Paul Kagame ku bw’ubufasha bwe mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga yose yazanye akanyamuneza ku bana b’abahungu n’abakobwa. U Rwanda ni umufatanyabikorwa mwiza muri Afurika, mu guteza imbere umupira w’amaguru imbere no kubera icyitegererezo ibindi bihugu ku Isi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa