Perezida wa FIFA yavuze ikintu gikomeye bifuza gukorera Pele
Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2023

Perezida wa FIFA,Gianni Infantino,arifuza ko izina Pelé ritazibagirana mu mateka ya ruhago ariyo mpamvu yavuze ko bazasaba buri gihugu ku isi kugira Stade yitirirwa uyu munyabigwi.
Ibi uyu yabitangaje ubwo yari ageze muri Brazil agiye mu muhango wo gushyingura uyu munyabigwi wisangije agahigo ko gutwara ibikombe by’isi 3 wenyine.
Icyakora,Rio de Janeiro yanze icyifuzo cyari cyatanzwe cyo kwita stade Maracanã izina Pelé muri 2021 nubwo byari byatowe na Guverineri.
Pele yatabarutse kuwa Kane (...)

Pele yatabarutse kuwa Kane w’icyumweru gishize afite imyaka 82,aguye mu bitaro bya Robert Einstein.
Infantino yagize ati "Tugiye gusaba buri gihugu ku isi kwita imwe mu masitade yacyo izina Pele.
Umurambo wa Pele washyizwe muri stade ya Vila Belmiro ya Santos aho yakinnye igihe kinini cy’umwuga we.Aho niho abantu bari kumusezereraho.
Kizigenza mu mupira w’amaguru Pelé arashyingurwa kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 03 Mutarama 2023 mu irimbi riteganye na Stade ya Santos.
Ni muri Etage ya 9, y’irimbi azashyingurwamo, akaba yarahisemo Etage ya 9, kuko se yambaraga Numero 9.
Nyina umubyara afite imyaka 100, ararembye, akaba atarabasha kuza guherekeza umuhungu we nkuko amakuru abivuga.
Abantu benshi bakomeye ku isi, bari muri Brazil kumusezeraho bwa nyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *