skol
fortebet

Perezida wa FIFA yandagaje abanyaburayi bibasiye Qatar igiye kwakira Igikombe cy’isi

Yanditswe: Saturday 19, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gianni Infantino uyobora FIFA,yavuze ijambo rikomeye habura umunsi umwe ngo igikombe cy’isi kibe aho yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba [Uburayi na Amerika]Uburyarya.
Bwana Infantino yanenze Abanyaburayi bamaze iminsi baribasiye Qatar, avuga ko bari bakwiriye kumara nibura imyaka 3000 basaba imbabazi kubera ibyo bakoze hirya no hino ku Isi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagombaga kumara iminota 45,Perezida Infantino yafashe isaha irenga yibasira ibihugu byo mu burengerazuba aho yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Gianni Infantino uyobora FIFA,yavuze ijambo rikomeye habura umunsi umwe ngo igikombe cy’isi kibe aho yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba [Uburayi na Amerika]Uburyarya.

Bwana Infantino yanenze Abanyaburayi bamaze iminsi baribasiye Qatar, avuga ko bari bakwiriye kumara nibura imyaka 3000 basaba imbabazi kubera ibyo bakoze hirya no hino ku Isi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagombaga kumara iminota 45,Perezida Infantino yafashe isaha irenga yibasira ibihugu byo mu burengerazuba aho yavuze ko abimukira bahawe akazi badakwiriye kwibasirwa nkuko benewabo babigenje.

Mu mvugo yuzuye Uburakari,Infantinoyagize ati "Uyu munsi mfite ibyiyumvo bidasanzwe.Ndumva abanya Qatari,Ndumva abarabu,ndumva abanyafurika,ndumva abatinganyi,abamugaye n’abakozi b’abimukira.

Ndabyumva kubera ko nzi uko bimera iyo ukorewe ivangura,ukomerewe iyo uri mu gihugu kitari icyawe.Nanjye nkiri umwana naribasiwe cyane kuko nari mfite imisatsi itukura kandi ndi umutaliyani.Najyaga mu cyumba cyanjye nkarira.

....Ntewe ishema no kuba nambaye iki kirango cya FIFA ku ikoti ryanjye.Iki gikombe cy’isi kizaba cyiza bitangaje.Qatar iriteguye."

Yakomeje agira ati "Ibyo twebwe Abanyaburayi twakoze mu myaka 3000 ishize, dukwiriye gusaba imbabazi mu yindi myaka 3000 mbere yo gutangira guha amasomo abandi.”

Yabwiye ibihugu by’i Burayi binenga Qatar ko ifata nabi abimukira, ko niba koko bibafitiye impuhwe, byabafata bikajya kubatuza.

Ati “Niba koko u Burayi bwitaye ku hazaza h’aba bana bato, bwari bukwiriye gukora nk’ibyo Qatar yakoze, bugashyiraho inzira z’amategeko zemewe, nibura umubare muto wabo bakajyayo.”

Infantino yasubije kandi amakuru avuga ko abafana bahembwa kugirango bashyigikire ibihugu bitandukanye mu gikombe cyisi.

Ati: "Isi yacitsemo ibice bihagije, turi gutegura igikombe cy’isi, ntabwo ari intambara.Dutegura igikombe cy’isi aho abantu bafite ibibazo byinshi bifuza kuza kwishimira. Reba umujyi, ni mwiza. Abantu bishimiye kwishima.

Barishima iyo amakipe aje akajya kubareba, kandi nasomye iki? Aba bantu ntibareba icyongereza, ntibagomba kwishimira Ubwongereza kuko basa n’Abahinde. Ibyo ni ibiki?

"Umuntu usa n’Umuhinde ntashobora kwishimira Ubwongereza, Espagne cyangwa Ubudage? Uzi icyo aricyo. Iri ni ivanguramoko, iri ni ivanguramoko ryuzuye. Tugomba kubihagarika kuko abantu bose ku isi bafite uburenganzira bwo kwishimira uwo ashaka."

Igikombe cy’isi kiratangira kuri iki cyumweru Qatar yesurana na Equateur.Uzacyegukana tuzamumenya kuwa 18 Ukuboza uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • NTAWAMENYA NIBA ATABIVUGISHIJWE NIZINDI MBARAGA NKUKO BIGENDA NAHANDI KUKO ISI YABAYE MPEMUKE NDAMUKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa