Perezida wa Gasogi KNC yavuze ko ntabwoba atewe n’uko hari abahuje imbaraga muri Rayon Sports.
Yanditswe: Thursday 19, Sep 2024

Nyuma yo kumva ko bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports bahuje imbaraga ngo bategure umukino wa Gasogi United, perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko ntabwoba afite kuko hari hashize imyaka 4 barahunze.
Ibi abitangaje nyuma y’uko ikipe ya Gasogi United igomba kwakira Rayon Sports ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ni umukino KNC yagiye avuga ko agomba gupima urwego rw Rayon Sports ndetse akayitsinda cyane koi maze iminsi imerewe nabi, nyuma y’uko Perezida wayo yeguye.
Nyuma y’uko Perezida wa Rayon Sports yeguye , bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe bahuje amaboko bajya inma y’uko batsinda ikipe ya Gasogi United, ndetse n’undi mukino bafitanye na Rutsiro FC.
Mu bakoze inama harimo Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis, Dr Rwagacondo, Paul Ruhamyambuga, Me Muhirea Freddy, Gakwaya Olivier n’abandi.
Nyuma y’uko KNC amenye ko abo bayobozi bahoze muri Rayon bagarutse kuyifasha, yagize icyo abatangariza.
Yagize ati” Byanshimishije ko aba basaza bagarutse, ubundi bari baragiye he? Kuba bagarutse bari barahunze imyaka 4 batagaragara ku mukino uwo ari wo wose uyu munsi bakumva ngo igihangange kiyoboye shampiyona Gasogi United bakavuga ngo turaje, ntabwo nagira ubwoba bw’abo bagabo."
Yavuze ko bashobora gusanga umupira warahindutse kuko ubu ntawatinyuka gucukura Stade Amahoro ngo arimo gutegura.
Ati "Ubundi umupira warahindutse amayeri bari bafite yarahindutse cyane cyane muri Stade Amahoro ayo mayeri hari igihe atakora na gato, iriya Stade irimo ikoranabuhanga, reba aho umuyobozi aba yicaye, uzasakuriza umusifuzi ko n’ijwi ritamugeraho, iriya Stade rero ubwayo hari byinshi yakemuye, hari uzayiraramo se ayicukura nka bimwe nabonye byo kwirirwa bakata amatapi ya Stade?"
KNC yasoje abashimira ko bakusanyije amafaranga yo gutera imbaraga abakinnyi kuko ngo akunda gukina n’ikipe iharanira intsinzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *