skol
fortebet

Perezida wa Kiyovu Sport yahishuye ingamba nshya yafashe nyuma yo kubura igikombe cya Shampiyona

Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Ikipe ya Kiyovu Sport ibuze igikombe cya Shampiyona irushijwe inota rimwe na APR FC Perezida wa Kiyovu Sport yavuze ko ibyabaye bitazongera kubaho mu mukino w’umwaka utaha kuko babashije kubona amakosa yabayeho kandi bakaba biteguye kuyakosora.

Sponsored Ad

Mu Kiganiro n’itangazamakuru Perezida wa Kiyovu Sport yavuze ko Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ibyabaye babyakiriye ndetse ko byabahaye amahirwe yo kwitegura umukino w’umwaka utaha aboneraho no kuvuga ko abaantu bakwiye kubitega kuko amakosa yabayeho atazongera kubaho.

Mu magambo yagize ati"Tuguye munsi yurugo, ariko ngirango icyo dushoboye twarakigaragaje muri Shampiyona dusoje uyu munsi.Ngirango amakosa twakoze turayazi, twarayabonye ngirango Kwizigira(Umunyamakuru) Nkuko twabiganiriye mu cyumweru gishize batwitege Shampiyona y’umwaka utaha".

Akomeza agira ati" Umwaka utaha aya makosa yo gukubana ku munsi wa nyuma ntibizabamo.Ngira ngo byagiye bigaragara aho twagiye dusitara ni amakosa yagaragaye twakoze. Tukaba ayo makosa twakoze atazasubira".

Ibi yabivuze bitewe n’uko iyi kipe yagiye igira amahirwe menshi yo gutsinda ariko hakagenda habaho amakosa yagiye abagonga bikabaviramo kubura igikombe cya Shampiyona kegukanywe n’ikipe ya APR FC yabarushije inota rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa