skol
Kigali

Perezida wa Kiyovu Sports yahishuye igishobora kuzaba nibadatwara igikombe cya Shampiyona

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 25 May 2022

Mvukiyehe Juvenal, uhagarariye ikipe ya Kiyovu Sports yahishuye ingamba afite mu gihe ikipe ye itagira amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.


Mvukiyehe Juvenal yahishuye ko mu gihe ikipe ye itazatwara igikombe cya Shampiyona bitazamuca intege ahubwo bizamuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo aharanire gutwara igikombe cya Shampiona y’umwaka utaha.

Avuga ko bishobora kubafasha gutegura imikino y’umwaka utaha bitewe nuko baba bazi aho byapfiriye bakamenya icyo bakosora.

Mu kiganiro na Isimbi dukesha iyi nkuru yagize ati"tabwo nkeka ko turamutse tutagitwaye byaduca intege, ahubwo byatuma tumenya igitumye tudatwara igikombe, icyaba gitumye tudatwara igikombe rero nicyo twazakosora umwaka utaha.”

yakomeje avuga ko batwaye igikombe uyu mwaka byaba ari ibyishimo kuri bo ariko batanagitwaye n’undi mwaka bagitwara cyane ko agifitemo imyaka myinshi.

Ati “Ntabwo ducika intege kuko igikombe ntigitwarwa mu mwaka umwe cyangwa ibiri, tugitwaye uyu mwaka byaba ari byiza ariko tutagutwaye umwaka utaha twagitwara. Ntiuzacika intege kuko iyo umuntu akora umushinga akora umushinga w’igihe kirekire, imyaka 5, imyaka 10.”

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports iri kumwanya wa kabiri n;amanota 61, ikurikiye Apr Fc iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mohamed Salah yahawe akayabo k’Umushahara yongera amasezerano muri...

Umukinnyi Mohamed Salah yongereye amasezerano mu ikipe ya Liverpool kugeza...
1 July 2022 0

Mbappe yatunguranye kubera amagambo yavuze kuri Cristiano Ronaldo na...

Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe avuga ko kugera ku rwego rwa Messi na...
1 July 2022 0

Imipira izakinwa mu gikombe cy’Isi 2022 yashyizwemo ikoranabuhanga rifasha...

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku isi [FIFA] yemeje ko hazifashishwa...
1 July 2022 0

PSG yasinyishije umukinnyi wa mbere muri iyi mpeshyi

Ikipe ya PSG yatangaje ko yasinyishije Vítor Machado Ferreira "Vitinha"...
1 July 2022 0

Mashami Vincent yabonye akandi kazi nyuma yo kwirukanwa mu Mavubi

Umutoza Mashami Vincent yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC nk’umutoza...
1 July 2022 0

Kizigenza Chris Froome ari gushakira u Rwanda inkunga yo kubaka ikigo...

Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa ku magare,Chris Froome,watwaye Tour de...
1 July 2022 0