skol
fortebet

Perezida wa Musanze FC na bagenzi be bari beguye bagarutse nyuma y’ibiganiro n’akarere

Yanditswe: Tuesday 03, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha arenga 5, bihuje ubuyobozi bw’akarere ka Musanze na komite y’ikipe ya Musanze FC, yari yeguye iyobowe na Tuyishime Placide uzwi nka Trump,byarangiye bemeranyije kugaruka mu nshingano zabo.

Sponsored Ad

Amakuru atugeraho aravuga ko Akarere ka Musanze kemeye kongera ingengo y’imari igenerwa ikipe cyane ko aba bagabo bose bavuze ko ubukungu bwifashe nabi aricyo kibazo cyatumye begura.

Ku munsi w’ejo, Perezida w’ikipeTuyishime Placide uzwi nka Trump , Rwabukamba Jean Marie Vianney ‘Rukara’ nka Visi Perezida wa mbere, Rwamuhizi Innocent nka Visi Perezida wa kabiri, Nsanzumuhire Dieudonné wayoboraga abafana na Habineza Haruna wari umujyanama, bose beguriye rimwe.

Abayoboraga Musanze FC bavuze ko badashobora kuyobora ikipe ifite ingengo y’imari ya miliyoni 100 Frw nyamara mu mwaka ushize w’imikino yarakoresheje asaga miliyoni 200 Frw.

Mu ibaruwa, abeguye banditse ko ubushobozi bugenda bubabana buke ndetse n’Akarere kakagabanya ingengo y’imari gashyira mu ikipe nyamara kuri ubu amafaranga akenewe ari menshi.

Nyuma yo kubona iyi nkuru, Gatabazi JMV akaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wanabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yahumurije iyi kipe kimwe n’andi makipe y’Uturere.

Ati "Musanze FC ese amakuru numvise kuri Musanze FC yaba ari yo? Mukomere ntimucike intege turateganya gushyigikira amakipe afashwa n’Uturere kugira imiyoborere myiza kandi akagenerwa ubushobozi bujyanye n’ibyo ikipe ikenera byibuze kugira ngo ishobore kubaho umwaka wose."

Ibi byatumye akarere ka Musanze kaganira n’abayobozi b’iyi kipe beguye kugeza ubwo bemeranyije gusubira ku nshingano zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa