skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports yahaye igisubizo gitangaje uwamubajije niba izagera mu matsinda ya CAF CC

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 07, Sep 2023

Perezida wa Rayon Sports yahaye igisubizo gitangaje uwamubajije niba izagera mu matsinda ya CAF CC

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko atari umupfumu ku buryo yamenya niba ikipe ye izagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup byanze bikunze gusa amubwira ko ibisabwa byose nk’ubuyobozi bari kubikora ngo ikipe izabigereho.

Ibi uyu muyobozi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 07 Nzeri 2023,kigaruka ku rugendo Gikundiro yitegura kugirira muri Libya aho izakinira na Al Hilal SC Benghazi mu Ijonjora rya Kabiri ry’Imikino ya CAF Confederation Cup.

Umwe mu banyamakuru yamubajije niba koko Rayon Sports izagera mu matsinda amubwira ko atari umupfumu ngo ahite abimenya.

Yagize ati "Ntabwo ndi umupfumu, ntabwo ndi umuraguzi, bimwe njya numva. Kuba [twese] dushaka gukora ngo dukuremo iriya kipe, icyo ni icya mbere. Turayizi [Al Hilal] wenda na yo ishobora kuba ituzi, amahirwe abaho, ibyo hanze y’ikibuga ujya umbwira bibaho, ariko twe turi gukora ibyo tugomba gukora. Ibisigaye tubiharire "ijuru rizadufasha."

Yakomeje ati "Turifuza gukuramo iyi kipe tukajya mu matsinda kuko birashoboka kandi si ubwa mbere."

Rayon Sports izahaguruka i Kigali ku wa Kabiri saa 16:25, inyure i Addis Abeba, ikomereze i Cairo, ihave ijya i Benghazi aho izagera ku wa Gatatu saa 09:25 mu gitondo.

Umukino wayo na Al Hilal Benghazi uzabera kuri Benina Martyrs Stadium ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha, saa Mbiri z’ijoro.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle,abajijwe ku gutukana kwabaye hagati y’Umutoza Yamen Zelfani n’Umunyezamu we, Hategekimana Bonheur,yavuze ko nta byacitse yabaye kuko kugonganira mu kazi bibaho.

Ati"Icya mbere nakubwira ni uko, Rayon Sports ntabwo turi abamalayika, turi ibiremwamuntu. Bivuze ko yaba njye Perezida n’ushinzwe Itumanaho, kubera akazi twagongana. Numvise abanyamakuru bashaka kubigira ikibazo gikomeye, ariko oya, nta kidasanzwe cyabaye, nta byacitse yabaye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa