skol

Perezida wa Rayon Sports yahaye ubutumwa Gasogi United nyuma yo kuyitsinda

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2023

featured-image

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yakoze mu jisho Gasogi United nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.
Amagambo yari menshi mbere y’umukino, ubwo Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, ari na we Perezida wa Gasogi United yamenyeshaga abafana ba Rayon Sports ko itazamuva mu nzara.
Uyu yavuze ko Rayon Sports nimutsinda azemera ko ariwe Perezida w’imfube waranze umwaka w’imikino wa 2022/2023.
Icyakora nubwo ikipe ye yatangiye neza,Rayon Sports (…)

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yakoze mu jisho Gasogi United nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.

Amagambo yari menshi mbere y’umukino, ubwo Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, ari na we Perezida wa Gasogi United yamenyeshaga abafana ba Rayon Sports ko itazamuva mu nzara.

Uyu yavuze ko Rayon Sports nimutsinda azemera ko ariwe Perezida w’imfube waranze umwaka w’imikino wa 2022/2023.

Icyakora nubwo ikipe ye yatangiye neza,Rayon Sports yaje kuva inyuma irayishyura ndetse iyitsinda igitego cya kabiri.

Perezida wa Rayon Sports wishimiye cyane ibyavuye mu mukino yabwiye abanyamakuru ati "Twebwe tuvugira mu kibuga,mu kinyarwanda baravuga ngo umwana ntasya aravoma.Gasogi imaze imyaka 3 ntizigereranye n’ubukombe bumaze imyaka 60."

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, KNC, yongeye kwijujutira imisifurire nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Aha yagize ati "Twakoze ibishoboka byose nta kindi twarenzaho. Wenda na twe nitugira abasifuzi b’abafana hari igihe tuzatsinda. Mu misifurire yo gushyira hasi umuntu ntacyo batakoze.

Nitwumva biturambiye tuzava mu mwanda.Nta wigeze adutumira."

Mbere y’uko APR FC ikina na Etincelles FC kuri iki cyumweru, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 39, Kiyovu Sports ni iya kabiri na 38, AS Kigali na APR FC zifite 37, Gasogi United na Etincelles zikagira 36.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa