Perezida wa Rayon Sports yahishuye abakinnyi bifuza n’icyo yahinduye mu ikipe
Yanditswe: Tuesday 28, May 2024

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko hari byinshi yakoze muri iyi kipe bijyanye n’ubukungu ahishura abakinnyi bifuza kugura mu mwaka w’imikino utaha.
Mu kiganiro Rayon Time gica ku Isango Star,Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, yavuze ko kuri ubu bubatse ikipe ihamye kandi y’ejo hazaza, ikintu gitandukanye n’uko byari bimeze ubwo yatangiraga kuyobora uyu Muryango.
Yavuze ko yasanze iyi kipe ifite imyenda ya miliyoni 827 Frw aho kuri ubu amaze kwishyuramo hafi miliyoni 400 Frw kandi byose bikaba bikozwe mu myaka ibiri ishize kuko iya mbere yaranzwe n’ubushobozi buke kubera icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko ku bwe ikipe ayoboye itagize umwaka mubi wa Shampiyona nk’uko bivugwa, gusa yemeza ko utabaye umwaka bifuzaga.
Ku bijyanye n’abakinnyi,yagiriye inama ikipe kutizera Aruna Madjaliwa kuko yakunze kubabeshya kenshi bigatuma iyi kipe isubira inyuma.
Ati "Hashize nk’icyumweru ambwiye ko anshaka, turahura ambwira ko akirwaye ko yifuza gutaha akivuriza iwabo. Yatubwiye ko azagaruka ameze neza, turamutegereje kuko akidufitiye amasezerano, gusa ntitwabyizera 100%, bityo bikunze Rayon Sports yatekereza ukundi kugira ngo itazatungurwa ku munota wa nyuma."
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimangiye ko iyi kipe itifuza Hakizimana Muhadjiri wa Police FC hamwe na Niyonzima Olivier ’Sefu’ wahoze ayikinira, ariko ko imiryango ifunguye kuri Joackiam Ojera na André Essombe Onana.
Perezida w’Umuryango Rayon Sports yavuze ko abahoze ari abatoza bayo; Yelman Zelfani na Mouhamed Wade ari bo bari ku isonga ry’abakinnyi bo hasi iyi kipe yaguze, anenga abibasira Umunyamabanga Namenye Patrick aho yavuze ko nta ruhare agira mu gufata ibyemezo ku bijyanye n’abakinnyi haba mu kubagura cyangwa kubirukana.
Ku mwaka utaha wa Shampiyona,yavuze ko umwiherero baheruka gukora wasize ikipe isabye abantu babiri b’inyangamugayo bazafatanya na Komite hamwe n’umutoza ku bijyanye no kugura abakinnyi.
Yavuze ko bategereje ko umutoza Julien Mette agaruka mu Rwanda ngo bavugane niba azakomezanya na yo gusa yemeza ko Mouhamed Wade we azatandukana n’ikipe.
Mu magambo ye,Bwana Uwayezu yaciye amarenga ko ashobora kutazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *