Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle,yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagaruka ku rugendo Gikundiro yitegura kugirira muri Libya aho izakinira na Al Hilal SC Benghazi mu Ijonjora rya Kabiri ry’Imikino ya CAF Confederation Cup.
Uyu muyobozi yavuze ko urugendo rwa Rayon Sports FC muri Libya ruzatwara iyi kipe agera ku miliyoni 70 FRW nkuko Perezida wayo yabitangaje.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle,yavuze ko uru ruganda rwaguze amatike yo kujya muri Libya ku bakinnyi na ‘staff technique’.
Uruganda rwa SKOL bakorana rwagize uruhare rwa 70% mu rugendo rwa Rayon Sports.
Mu minsi ishize bamwe mu bakunzi bayo bifite bari bateranyije asaga miliyoni 32 FRW yo kuyitera inkunga muri iyi mikino nyafurika.
Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports abajijwe ku ntangiriro iyi kipe yagize muri Shampiyona,zirimo kunganya kabiri mu mikino 3,yavuze ko nta gikuba cyacitse.
Ati "Nta mpungenge kuba twaranganyije na Gorilla FC n’Amagaju FC, ni ibisanzwe kuko n’ubushize Gorilla FC yaradutsinze. Ni ibisanzwe kunganya kabiri, turareba aho byapfiriye bikosorwe, turebe uko twatwara Shampiyona yaducitse ubushize no kwisubiza Igikombe cy’Amahoro. Ntabwo twese amaso ari i Benghazi gusa, intego ni ugutsinda buri mukino yewe n’iya gicuti."
Rayon Sports izahura na Al Hilal Benghazi mu mpera z’icyumweru gitaha aho isabwa kugenda kare mu ntangiriro zacyo kugira ngo yitegure inamenyere ikirere.
Urugendo rwo kwerekeza muri Libya ruragorana cyane kuko bisaba guca muri Asia kugira ngo uhagere.
Rayon Sports izahaguruka i Kigali ku wa Kabiri saa 16:25, inyure i Addis Abeba, ikomereze i Cairo, ihave ijya i Benghazi aho izagera ku wa Gatatu saa 09:25 mu gitondo.
Umukino uzabera kuri Benina Martyrs Stadium ku wa Gatanu saa Mbiri z’ijoro.
Mvuyekure Emmanuel na Aruna Madjaliwa bajyanye n’Ikipe y’u Burundi muri Cameroun, bazahurira n’abandi muri Libya.
Rayon Sports itsinze iyi kipe yo muri Libya,yahita isubira mu matsinda nkuko byagenze muri 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *