skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports yavuze amagambo akomeye mbere yo guhura na Kiyovu Sports

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele,yatangaje ko bakeneye amanota 3 kuri Kiyovu Sports nkuko bayabonye ku makipe 6 baheruka gutsinda.
Mu kiganiro yahaye RBA,Bwana Uwayezu yavuze ko intego ya Rayon Sports ari ugutwara igikombe ariyo mpamvu bagomba gutsinda amakipe yose harimo n’iyi Kiyovu Sports.
Ati "Turi muri shampiyona,ubu turarwana n’amanota 3 kuri buri kipe yose twahura kuko amanota arangana.Tuwiteguye [umukino wa Kiyovu] nkuko twiteguye kandi tuzategura n’indi.Turifuza amanota (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele,yatangaje ko bakeneye amanota 3 kuri Kiyovu Sports nkuko bayabonye ku makipe 6 baheruka gutsinda.

Mu kiganiro yahaye RBA,Bwana Uwayezu yavuze ko intego ya Rayon Sports ari ugutwara igikombe ariyo mpamvu bagomba gutsinda amakipe yose harimo n’iyi Kiyovu Sports.

Ati "Turi muri shampiyona,ubu turarwana n’amanota 3 kuri buri kipe yose twahura kuko amanota arangana.Tuwiteguye [umukino wa Kiyovu] nkuko twiteguye kandi tuzategura n’indi.Turifuza amanota nkuko twayabonye kuri Sunrise FC kandi tugomba kuzayabona no ku zindi.

Icyo uyu mukino uvuze rero n’amanota 3 kuko aricyo dushaka cyibanze kugira ngo dukomeze mu rugamba rwa shampiyona tuyoboye.Twariteguye igisigaye n’ifirimbi ya nyuma.Sinawuteguye kurusha indi mikino kuko n’amanota 3 dushaka.

N’ukuvuga ngo tuwuteguye nkuko twateguye iyindi twagiye dutsinda kandi nkuko tuzategura indi mikino kugira ngo dukomeze gushaka amanota 3."

Rayon Sports irakorera imyitozo mu Bugesera kuri uyu wa Kane hanyuma kuwa Gatanu ikine na Kiyovu imaze kubatsinda mu mikino 4 ikurikirana.

Uyu mukino ukaba uteganyijwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2022 kuri Stade Regional i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kwinjira , bizaba ari 5000 FRW ahasanzwe, 10.000 FRW ahatwikiriye, 25.000 FRW muri VIP na 50.000 muri VVIP.

Rayon Sports niyo iyoboye urutonde n’amanota 18 ariko ikaba imaze gukina imikino 6 .Kiyovu Sports ni iya kabiri n’amanota 17 mu mikino 8 imaze gukina.

Ibitekerezo

  • OKE RAYOSIPORO YACU TURAYISHYIGIKIYE EJO IZABIKORA KANDI TURABYIZEYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa