skol
Kigali

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku rubanza rwayo na Nishimwe Blaise ruri muri FERWAFA

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 August 2021

Perezida wa Rayon Sports,, Uwayezu Jean Fidèle yemeje kobamaze guhamagarwa muri Ferwafa ku kirego umukinnyi wabo Nishimwe Blaise yayihaye cy’uko yanze ko basinyana amasezerano mashya.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kanama 2021,ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radio Flash muri Porogaramu Umufana,Bwana Uwayezu yavuze ko bazitaba FERWAFA ku munsi w’ejo bagasubiza kuri iki kirego cya Blaise.

Yagize ati " Nibyo Ferwafa yaradutumiye, ejo tuzitaba. Muziko umukinnyi aba afite amasezerano n’ikipe nakwita umukoresha..., umwaka ushize Blaise yasinyeamasezerano y’imyaka imyaka 3 muri Rayon Sports.Ubu ngubu yari arangije umwaka umwe, yari asigaje imyaka ibiri.

Mu rwego rw’amategeko twebwe ku ruhande rwa Rayon Sports dufata ko Blaise ari umukinnyi wa Rayon Sports. Ibyo asaba muri FERWAFA ni uburenganzira bwe, kuvuga ngo dusubiremo amasezerano ...ejo tuzagenda twumve icyo abisobanuraho, natwe twerekane ko ari umukinnyi wacu dushingiye ku mategeko, hanyuma Ferwafa izafata umwanzuro..."

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko Ikipe yifuza Blaise Nishimwe [Bivugwa ko ari APR FC] yaje kureba Rayon Sports ibabwira ko imushaka ariko ntibumvikanye ku giciro imutangaho.

Perezida Uwayezu yavuze ko iyi kipe yifuza uyu mukinnyi yanze gutanga amafaranga yaciwe ariyo mpamvu bagomba kumugumana cyane ko n’amafaranga yari aberewemo yayishyuwe.

FERWAFA yamenyesheje Rayon Sports na Nishimwe Blaise ko bagomba kwitaba Akanama Nkemurampaka kayo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021 saa Munani ndetse bakabanza kwipimisha COVID-19.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rusa

    Mucunge neza kuki FERWAFA iri kubyihutisha turabizi ko umunyamabanga wa FERWAFA azamuha APR

    4 months ago

Inzindi nkuru

Byiringiro Lague agiye guhabwa akayabo katarahabwa undi mukinnyi wese mu...

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC, bugiye kongera amasezerano...
8 December 2021 0

Xavi yabwiye amagambo akomeye abashidikanya ko FC Barcelona itatsinda...

Ikipe ya FC Barcelona imaze imyaka isaga 20 iri mu zikomeye i Burayi...
8 December 2021 0

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse Umutoza wayo mukuru, Masudi Djuma...
7 December 2021 0

Rayon Sports mu nzira zo kwirukana umutoza Masudi Djuma

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gutekereza kuri gahunda yo kwirukana...
7 December 2021 0

"Ndumva mbabaye"-Robert Lewandowski avuga uko yakiriye kudahabwa Ballon...

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,yahishuye ko afite agahinda...
7 December 2021 0

Suarez yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara neza muri...

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Luis Suarez yatangaje ko impamvu iri gutuma...
6 December 2021 0