Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwerekeza muri Libya aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Confederation Cup,uzaba kuwa Gatanu.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2023 saa Munani z’amanywa, ni bwo abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bayobozi ba Rayon Sports bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, mu gihe bagombaga guhaguruka saa Kumi n’iminota 25.
Isaha yagombaga guhagurukiraho ntiyubahirijwe kubera ikirere kitari kimeze neza kuko i Kigali hagwaga imvura nyinshi.Indege yatinze guhaguruka iminota 35.Kugera Addis Abeba ni nyuma y’amasaha abiri n’igice.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko byose biri ku murongo ndetse igisabwa cyose kigomba gukorwa kugira ngo urugamba rworohe ku mukino wa mbere.
Ati “Ikitujyanye gikomeye ni ukurwana urugamba. Ntabwo tugiye kurwanirira Rayon Sports gusa, ahubwo ni aba-sportifs bose ndetse n’igihugu. Kuwutsinda rero biraduha amahirwe yo kuzayikuriramo i Kigali.”
Yongeyeho ati “Iyo ugiye ku rugamba rero ntabwo uba ugiye mu isoko. Iyo ni yo mpamvu abakinnyi biteguye, abatoza bikaba uko ndetse n’abayobozi."
Ku kirebana no kutajyana n’umuganga [Mujyemana Charles] usanzwe ujyana n’ikipe, Uwayezu yavuze ko byatewe n’impamvu z’ubushobozi buke ariko nta kibazo gihari ku wajyanye n’ikipe.
Ati “Umwe mu baganga yasigaye ariko hagiye undi kandi ukiri muto. Ubushobozi rero bwatumye tujyana abantu bake birumvikana ariko uwo twatwaye [Claude Nshimiyimana] ni we ukenewe cyane. Ashobora kuvura imitsi ndetse akarwana n’imvune ni yo mpamvu twamuhisemo.”
“Uko byagenda kose abafana bagerageze batube inyuma yaba abazawurebera kuri televiziyo cyangwa ahandi, batwoherereze ubutumwa budutera ingabo mu bitugu ni cyo cya mbere. Dufite abariyo bazadushyigikira ndetse n’abazaturuka mu bindi bihugu.”
Mu ntego iyi kipe yajyanye harimo kubona intsinzi ku mukino bagiyemo, cyane ko ubu bamaze kwitegura gukina n’amakipe y’Abarabu nk’uko myugariro wayo Mitima Isaac yabitangaje.
Ati “Abakinnyi twese tumeze neza kandi turiteguye. Tuzi ikidukuye hano kikatujyana muri Libya. Ni ugushaka intsinzi ya mbere ibindi tukazisobanura ku mukino ukurikira.”
Yakomeje agira ati “Mbere byari biteye ubwoba twumva ngo ni ikipe yo muri Libya ariko na mu gitondo twarebye amashusho yayo twasanze ari ikipe twakina. Bafitemo nka batatu [abakinnyi] beza ariko nitubafata ndumva tuzayitsinda. Kuyikuramo biroroshye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *