skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports yemeje ko nta bakinnyi barasinyisha ahubwo bari kuvugana na benshi

Yanditswe: Friday 14, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Jean Fidèle Uwayezu yemeje ko iyi kipe koko yagiranye ibiganiro n’abakinnyi batandukanye barimo Muhadjili na Omborenga gusa kugeza uyu munsi yemeza ko ntawe bari basinyisha.

Sponsored Ad

IGIHE gitangaza ko Perezida Uwayezu yavuze ko bagifite iminsi yo kuvugana n’abakinnyi aho bazasubukura ibiganiro nyuma y’umukino bafitanye na APR FC kuri uyu wa gatandatu muri Stade Amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kubura intama n’ibyuma kuko abakinnyi bose yavugwagaho bose bari kwigira ahandi.

Ikipe ya Gorilla FC yasinyishije Nduwimana Frank wayivugwagamo yiyongera kuri Fred nawe bazanye wagiye muri Mukura VS.

Nubwo nta mafaranga yo kugura ifite, Rayon Sports biravugwa ko iri mu biganiro na myugariro Buregeya Prince.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, myugariro BUREGEYA Prince Aldo yatangaje ko yatandukanye na APR FC mu bwumvikane.

Buregeya yari amaze imyaka irindwi muri APR FC. Mu mwaka w’imikino 2018-2019 yaciye agahigo ko gukina imikino 30 ya shampiyona.

Buregeya yazamukiye mu ishuri ry’umupira rya APR FC, mu 2018 yazamuwe mu ikipe nkuru anitwara neza cyane gusa nyuma yaje kugira imvune y’igihe kirekire bityo ntiyasubira ku rwego yahozeho.

Rayon Sports kandi biravugwa ko iri kuganira na Haruna Niyonzima kugira ngo abe yayerekezamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa