Perezida wa Rayon yanenze imitoreze ya Lotfi mu mukino yanyagiyemo AS Muhanga
Yanditswe: Tuesday 29, Jul 2025
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko atigeze anyurwa n’uburyo iyi kipe yakinnye mu mukino yanyagiyemo AS Muhanga ibitego 4-0 ku Cyumweru, kubera ko ari ibitego byaturutse ku kwirwanaho kw’abakinnyi.
Rayon Sports yatangiye gukina imikino ya gicuti yitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, ndetse biteganyijwe ko izakina indi mikino itatu mbere yo guhura na Yanga SC kuri “Rayon Sports Day” izaba tariki ya 15 Kanama 2025 muri Stade Amahoro.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko atishimiye uburyo yitwaye ku wa 27 Nyakanga 2025 kuko nta mwimerere wa Gikundiro yabonye.
Ati “Navuye i Muhanga ntameze neza, ntabwo nishimye. Amayeri yo mu kibuga ari hasi. Nibaza ko namwe mwabibonye. Uburyo twakinnye mu gice cya mbere, mu gice cya kabiri, abakinnyi bagiye mu kibuga birwanaho.”
Yakomeje agira ati “Rayon Sports imenyereye gukinisha impande, ariko mu mikinire y’umutoza [Lotfi] abakinnyi ntibanyura ku ruhande.”
Ku ntego z’umwaka mushya w’imikino, Rayon Sports izakinamo CAF Confederation Cup, Twagirayezu yavuze ko bari kwitegura neza ndetse bizeye kuzabona umusaruro mwiza.
Ati “Turi kwitegura nk’abatsinzi, turi kwitegura nk’abazatsinda. Nta kantu na kamwe turi gusiga inyuma. Turi kwitegura mu bushobozi bwacu. Turumva tuzagera aho tugomba kugera heza.”
Abajijwe niba ikipe yaramaze kugura ndetse no kuba izagumana abakinnyi 26 nk’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka kubivuga, Twagirayezu yavuze ko bakiri kubaka ikipe.
Ati “Tugeze ku kigero cya 75%. Ntabwo turasoza kugura abakinnyi kuko iminsi yo kwitegura iracyahari. Hari ibyo tumaze gukora ariko hari n’ibikidutegereje.”
Yongeyeho ati “Ni icyifuzo, ariko hari igihe icyifuzo kidakunda ariko ni byo twifuza, turacyaharanira kubigeraho. Abakinyi dufite barenze 26, ariko hari ibyo tuzakora kugira ngo bagabanuke. Ubu dufite abakinnyi 27 n’abanyezamu mu gihe twari dufite 33.”
Ku myanya ishobora kongerwamo abakinnyi, Umuyobozi wa Rayon Sports yagize ati “Turi kureba imyanya. Hari abo twaguze, hari abo dusanganywe. Turi kureba ahari ikibazo ni ho dushobora kongeramo abakinnyi.”
Yabajijwe kandi ku mikino atazibagirwa mu mezi icyenda amaze ayobora iyi kipe, avuga ko umukino wamushimishije ari uwo Rayon Sports yatsinzemo Mukura VS ikayisezerera mu Gikombe cy’Amahoro mu gihe uwamubabaje ari uwo iyi kipe yatsinzwemo na Bugesera FC muri Shampiyona.
Ati “Umukino wa Marine FC ni uwa kabiri, uwa mbere ni uwa Bugesera FC [wambabaje]. Impamvu umukino wa Mukura VS wanshimishije ni uko nageze ku ntego ku rwego rwa 60%, nagiye muri CAF Confederation Cup. Impamvu uwa Bugesera FC wambabaje namwe murabona aho nerekezaga [ku Gikombe cya Shampiyona].”
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama, ikina na Gasogi United mu mukino wa mbere wa gicuti uzaba muri “Rayon Sports Week” izasozwa na “Rayon Sports Day” tariki ya 15 Kanama 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *