skol
Kigali

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije agace ka 8 Tour du Rwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 February 2022

Perezida Paul Kagame niwe watangije agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022 katangiriye kuri Canal Olympia ndetse niho kanasorezwa kuko abakinnyi 68 bagiye kuzenguruka umujyi wa Kigali.

Muri iki gitondo, nibwo Perezida Kagame yageze kuri Canal Olympia i Rebero, atangiza agace ka nyuma k’irushanwa rya Tour du Rwanda riri kuba ku nshuro ya 14.

Iri rushanwa rikomeye muri Afurika,abasiganwa barakora ibirometero 75.3 bambuka Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yageze ikirenge mu cya Emmanuel Macron,nawe ukunze kwitabira Tour de France ndetse akajyana n’abakinnyi umunsi wose.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame arazengurukana n’abakinnyi inshuro 2 kugira ngo arebe uburyohe bw’igare rimaze gushinga imizi mu Rwanda.

Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu 2019 mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare,harakinwa umunsi wa nyuma w’isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” risorezwa mu Mujyi wa Kigali (kuri Canal Olympia, Rebero), hakinwa Agace ka Munani gafite intera y’ibilometero 75,3.

Abakinnyi 94 nibo batangiye Tour du Rwanda2022 , kuri ubu hasigayemo abakinnyi 68, aribo bagiye gukina Etape ya nyuma.

Natnael Tesfazion wo muri Eritrea, ariko ukinira ikipe yo mu Butaliyani, niwe ufite ’Maillot Jaune’.

Inyuma ye ho amasegonda 23 hari Budiak Anatoli wo muri Ukraine.






Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kylian Mbappe yavuze impamvu yanze kwerekeza muri Real Madrid,yiyemeza...

Kylian Mbappe yatangaje ko azashyigikira Real Madrid ku mukino wa nyuma wa...
23 May 2022 0

Kiyovu Sports yongeye kuzibukira igikombe cya shampiyona iharira APR...

Ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC impundu zigataha I...
23 May 2022 0

APR FC yatsinze Gorilla FC bigoranye cyane

Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 bigoranye, ikomeza...
23 May 2022 0

Ishuri rya PSG ry’u Rwanda muri U-13 ryegukanye igikombe cy’isi

Ishuri rya PSG ryo mu Rwanda U13 rimaze kwegukana igikombe mu irushanwa...
23 May 2022 0

Kwizera Olivier yongeye kwitwara nabi muri Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixã yatangaje ko umunyezamu Kwizera Olivier...
23 May 2022 0

AC Milan yatwaye shampiyona nyuma y’imyaka 11 ikurikira izindi

AC yashyize iherezo ku myaka 11 yari imaze idatwara igikombe cya shampiyona...
22 May 2022 0