skol

Perezida wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa yibukije FERWAFA ibyo kongera umubare w’abanyamahanga

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024

featured-image

Hadji Mudaheranwa usanzwe ari Perezida wa Gorilla FC ndetse akaba na Perezida wa Rwanda Premier League ,yandikiye umuyobozi wa FERWAFA amwibutsa ko amakipe agitegereje igisubizo ku bijyanye no kongera umubare wa bakinnyi b’abanyamahnga.

Mu minsi ishize n’ibwo twagiye tubagezaho inkuru zagendaga zigaruka kubijyanye no kuba amakipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere yakongererwa umubare wa b’anyamahanga ukuva kuri 6 bajya mu kibuga bakaba 8 bajya mu kibuga. Kugeza ubu ntamwanzuro wanyuma urafatwa kuri iki kibazo.

Amakipe arimo Police FC ,Rayon Sports na APR FC ndetse nandi ,yaguze abanyamahanga benshi ,yibwira ko umubare w’abemerewe mu Rwanda uzazamuka ariko mu gihe habura umunsi umwe gusa isoko ry’igura n’igurisha rigafunga umubare usanzwe ntago urahinduka.

Ibaruwa Perezida wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa yandikiye FERWAFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa