skol

Perezida wa Senegal yishimanye n’abafana b’ikipe y’igihugu bateraniye imbere y’ibiro bye

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2022

featured-image

Abaturage bo muri Senegal bari mu byishimo byinshi nyuma y’aho ikipe yabo y’igihugu ibonye itike ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi batsinze Ecuador ibitego 2-1.
Ibihumbi by’abaturage bagiye imbere y’ingoro y’umukuru w’igihugu Macky Sall maze bakora akarasisi nawe aza kwifatanya nabo mu byishimo.
Mu mashusho yashyizwe hanze,yagaragaje Perezida Sall asohotse mu biro bye afite furari ya Senegal ubundi yegera aba bafana arabasuhuza ndetse yishimana nabo.
Ibihumbi by’abanya Senegal bari (…)

Ibihumbi by’abanya Senegal bari buzuye mu mujyi wa Dakar bishimira iyi ntsinzi baririmba ndetse bavuza za Vuvuzela.

Abinyujije kuri Twitter,Perezida Sall yagize ati "Birarenze!Mbega umukino!Mbega abakinnyi!Ngaho mugende mukore ku nyenyeri.

Ku munota wa 44 nibwo Senegal yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ismaila Sarr kuri penaliti hanyuma cyishyurwa na Moises Caicedo mu gice cya kabiri ariko nyuma y’aho gato kapiteni Kalidou Koulibaly yashyizemo igitego cyashyize mu bicu Senegal.

Muri 2002,Senegal yabaye ikipe ya kabiri nyuma ya Senegal yageze muri 1/4 cy’irangiza nyuma ya Cameroon 1990.Ghana yaje kuba iya 3 muri 2010.

Senegal izisobanura n’Ubwongereza muri 1/16 ku cyumweru saa tatu z’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa