skol
fortebet

Perezida wa Sunrise FC wafunzwe azira kunyereza umutungo yarekuwe

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 29, Dec 2023

Perezida wa Sunrise FC wafunzwe azira kunyereza umutungo yarekuwe

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Sunrise FC Hodari Hilary yarekuwe nyuma yo gufungwa mu ntangiriro z’uku kwezi kubera ibyaha yakekwagaho.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwemeje Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata n’Ibiyakomokaho i Nyagatare akaba na Perezida wa Sunrise FC Hodari Hilary, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160 Frw akurikiranwa adafunzwe by’agateganyo.

Uyu yafashwe ku wa 4 Ukuboza 2023, akaba yari afunganwe n’Umubaruramari wa Koperative ya NDMC, Muhoza Happy.

Hodari na Muhoza bashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya koperative ndetse no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa