skol
fortebet

Peter Sagan yasezerewe muri Tour de France y’uyu mwaka

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Kabuhariwe mu mukino wo gusiganwa ku magare Peter Sagan ukinira ikipe ya Bora Hansgrohe yo mu budage yirukanwe mu irushanwa rya Tour de France nyuma yo guteza impanuka ubwo abasiganwa bahataniraga gusoza agace ka kane ka Tour de France karangiriye ahitwa Vittel mu Bufaransa.
Uyu musore ukunzwe kurusha abandi mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi yitambitse umwongereza Mark Cavendish wari ugiye kumucaho ubwo bahataniraga gutwara aka gace aho yamuteze inkokora akagonga ibyapa byo hafi (...)

Sponsored Ad

Kabuhariwe mu mukino wo gusiganwa ku magare Peter Sagan ukinira ikipe ya Bora Hansgrohe yo mu budage yirukanwe mu irushanwa rya Tour de France nyuma yo guteza impanuka ubwo abasiganwa bahataniraga gusoza agace ka kane ka Tour de France karangiriye ahitwa Vittel mu Bufaransa.

Uyu musore ukunzwe kurusha abandi mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi yitambitse umwongereza Mark Cavendish wari ugiye kumucaho ubwo bahataniraga gutwara aka gace aho yamuteze inkokora akagonga ibyapa byo hafi y’umuhanda byatumye uyu mwongereza Cavendish akora impanuka yatumye abandi bakinnyi barimo Umudage John Degenkolb ukinira Trek Segafredo n’umwongereza Ben Swift ukinira UAE Team Emirates bagwa hasi bagakomereka.


Nyuma y’isaha aka gace karangiye abashinzwe gutegura iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi mu mukino wo gusiganwa ku magare batangaje ko uyu musore yirukanywe mu irushanwa ry’uyu mwaka nyuma yo gusuzuma icyo amategeko agenga iri rushanwa avuga ku ikosa Sagan yakoze.

Iri tangazo rigira riti “Tumaze gufata icyemezo cyo gusezerera Peter sagan muri Tour de France y’uyu mwaka kubera ukuntu yakiniye nabi bagenzi be.Yashyize mu byago abakinnyi barimo Mark Cavendish na bandi baguye mu mpanuka yakoze ubwo bendaga gusoza agace ka kane hano I Vittel.Iki cyemezo gikurikije ingingo ya 12.104 mu mategeko ahana ugusiganwa kudakurikije amategeko aho twemerewe gukura mu irushanwa ndetse no guca amande umuntu utaryubahirije.

Aka gace ka kane kegukanywe n’Umufaransa Arnaud Demarre ukinira ikipe ya FDJ aho yasize uyu musore Sagan na Alexander Kristoff gusa birangiye uyu musore yirukanywe.

Nubwo yirukanywe niwe wari wegukanye agace ka gatatu ndetse yahabwaga amahirwe yo gutwara umwenda w’icyatsi uhabwa umukinnyi mwiza mu muvuduko ku nshuro ye ya 6 aho yari guhita anganya aka gahigo na Rick Zabel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa