skol

Petrovic utoza APR FC yavuze ko hari umuntu mu ikipe utishimira ko avuga ukuri

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Umutoza w’ikipe ya APR FC,Umunya Serbia Dr Ljubomir Petrovic yabwiye abanyamakuru ko hari umuntu mu ikipe utishima iyo yavuze ukuri ndetse yifuza ko iyi kipe yashaka myugariro mushya usimbura Nsabimana Aimable werekeje mu Buhinde.

Nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-0 akegukana igikombe kiruta ibindi (super cup) kuri stade Umuganda i Rubavu,Petrovic yavuze ko yifuza ko bamugurira myugariro wo hagati nubwo hari umuntu muri APR FC atavuze utishimira ko avugisha ukuri.

Yagize ati “Siko mbibona(ko ikipe ye yuzuye), buri gihe mpora mvugisha ukuri nubwo hari umuntu mu ikipe utabyishimira kuko buri gihe mpora mvugisha ukuri.

Ni igitekerezo cyange ahari ndibeshya, ariko dukeneye undi myugaruro mwiza ukina mu mutima wa defense, kuko ntawe dufite. Turamukeneye ngo dukine neza muri CAF Champions League.

APR FC yaguze abakinnyi bashya barimo Nsengiyumva Mustapha,Hakizimana Mirafa na Ntwari Evode,ariko Petrovic yavuze ko yifuza myugariro wo hagati ukomeye kugira ngo bazagere kure muri CAF Champions League cyane ko abo bafite ari bake bashobora no kugira imvune.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa