skol

Phil Foden yahishuye umukinnyi wamugoye kurusha abandi nibyo yaganiriye na Haaland bamaze kumusezerera

Yanditswe: Saturday 22, May 2021

Umukinnyi ukiri muto wa Manchester City,Phil Foden,yahishuye ko mu bakinnyi bose yahuye nabo muri uyu mwaka w’imikino uwamugoye cyane ari N’golo Kante wa Chelsea bazanahatana ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Uyu musore w’imyaka 20 yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino ndetse ari mu bakinnyi ba mbere Pep Guardiola azabanza mu kibuga bakina umukino wa nyuma wa Champions League.

Foden uzatorwa nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri Premier League nta gihindutse,yafashije City kwegukana Premier League na Carabao Cup ndetse bashobora no kwegukana Champions League.

Uyu musore muto yabwiye Sky sports ati “Umukinnyi wangoye cyane ni umwe ni Kante.Aba ari ahantu hose.Utekereza ko wamucitse ariko ukamubona iruhande rwawe.

Mu kibuga akora buri kimwe.Yiruka ikibuga cyose.N’umukinnyi ukomeye cyane.Navuga ko ariwe mukinnyi wangoye kurusha abandi mu bo twakinnye.

Abajijwe ibyo yaganiriye na Haaland wa BVB basezereye muri Mata mu irushanwa rya Champions League,Foden yagize ati “Twari turi kuganira ukuntu yahushije amahirwe menshi mu mukino,twaganiraga uko umukino wagenze muri rusange.
Nta kintu gishya twaganiriye nubwo abantu bagize ngo twaganiriye ibindi.Twavugaga ku mukino muri rusange.”

Foden yashimagije ubuhanga bwa Kante

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa