skol
fortebet

Phil Foden yasabye bagenzi be bakinana mu ikipe y’Ubwongereza ikintu gitangaje nibatwara Euro 2020

Yanditswe: Monday 05, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Ubwongereza iri mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Euro 2020 yo n’Ubutaliyani ndetse bamwe mu bakinnyi bayo batangiye gushyiraho intego nibaramuka begukanye igikombe.
Rutahizamu w’Ubwongereza Phil Foden yatangaje ko yasabye bagenzi be ko nibatwara Euro 2020 bazahindura imisatsi yabo umweru nkuko uwe umeze muri iyi minsi.
Aganira na talkSPORT,uyu mwongereza ukiri muto yagize ati “Nabwiye ikipe ko nidutwara igikombe cya Euro,bazahindura umusatsi wabo ukaba nk’uwanjye kandi (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’Ubwongereza iri mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Euro 2020 yo n’Ubutaliyani ndetse bamwe mu bakinnyi bayo batangiye gushyiraho intego nibaramuka begukanye igikombe.

Rutahizamu w’Ubwongereza Phil Foden yatangaje ko yasabye bagenzi be ko nibatwara Euro 2020 bazahindura imisatsi yabo umweru nkuko uwe umeze muri iyi minsi.

Aganira na talkSPORT,uyu mwongereza ukiri muto yagize ati “Nabwiye ikipe ko nidutwara igikombe cya Euro,bazahindura umusatsi wabo ukaba nk’uwanjye kandi bose barabyemeye.”

Uyu rutahizamu ukinira ikipe ya Manchester City,n’umwe mu bakinnyi bigaragaje muri shampiyona ishize ndetse ahabwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi bose mu Bwongereza.

Uyu musore yagaragaje iyi nyogosho ye nshya umunsi umwe mbere y’uko Euro itangira aho bivugwa ko yiganye Paul Gascoigne muri Euro 96.

Foden we yavuze ko igitekerezo cyo guhindura umusatsi we umweru yagikuye kuri mugenzi we bahoze bakinana Sergio Aguero ubu werekeje muri FC Barcelona.

Foden yavuze ko abantu badakwiriye kuzatungurwa no kubona abakinnyi b’Ubwongereza bafite inyogosho imwe nibatwara Euro uyu mwaka kuko ngo na Romania yigeze kubikora.

Ubwongereza buzakina na Denmark mu mukino wa 1/2 cya Euro 2020 uzabera i Wembley kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa