skol
fortebet

Phil Foden yashwanye n’umukunzi we ku mucanga bapfuye telefoni

Yanditswe: Sunday 26, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Phil Foden w’Ubwongereza byabaye ngombwa ko ava ku mucanga wa posh nyuma yo gushwana bikomeye n’umukunzi we wari umaze kureba muri terefone ye.
Rebecca Cooke yaranguruye ijwi ati: “Uratekereza ko ndi injiji?” yongeraho andi magambo yo gutukana mbere yuko bava muri Corfu resort,ababarebaga bafata videwo mu gushwana kwabo.
Ubwo bashwanaga,uyu mukunzi we yamubwiye ati: "Ntidushobora kujyana ahantu hose, ibi buri gihe bibaho."
Uyu mukinnyi wa Man City, ufite imyaka 22, yatonganye na (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Phil Foden w’Ubwongereza byabaye ngombwa ko ava ku mucanga wa posh nyuma yo gushwana bikomeye n’umukunzi we wari umaze kureba muri terefone ye.

Rebecca Cooke yaranguruye ijwi ati: “Uratekereza ko ndi injiji?” yongeraho andi magambo yo gutukana mbere yuko bava muri Corfu resort,ababarebaga bafata videwo mu gushwana kwabo.

Ubwo bashwanaga,uyu mukunzi we yamubwiye ati: "Ntidushobora kujyana ahantu hose, ibi buri gihe bibaho."

Uyu mukinnyi wa Man City, ufite imyaka 22, yatonganye na Rebecca Cooke imbere y’ababarebaga ndetse n’abakozi ba resitora nyuma y’aho uyu mukobwa afashe telefone ye arimo koga mu nyanja,bikamutera gufuha.

Video yabonywe n’ikinyamakuru The Sun yerekana Rebecca w’umusatsi wumuhondo atuka uyu mukinnyi bakurikiwe n’aba bouncers 2 berekeza ku mucanga.

Ubwo abashinzwe umutekano w’aho bari basohokeye babafashaga kugenda, Rebecca yahise abwira Foden ati: "Yego nibaza impamvu, mugenzi wanjye."

Foden ntiyigeze asubiza ariko Rebecca yaranguruye ijwi ati: “Babwire ’byose.’

Aba bombi batangiye gukundana bakiri ingimbi kandi bafitanye abana babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa