Pierre Emerick Aubameyang yatangaje amagambo yababaje abafana ba Arsenal
Yanditswe: Saturday 22, Aug 2020
Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yatangarije abakunzi b’iyi kipe ko kugeza ubu ubuyobozi butaramuha impapuro ngo yongere amasezerano nubwo mu minsi ishize havuzwe amakuru ko impande zombi zumvikanye.
Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,arifuzwa na buri mufana w’iyi kipe ngo yongere amasezerano cyane ko mu myaka 2 ishize amaze gutsindira iyi kipe ibitego birenga 50 anayihesha na FA Cup.
Mu minsi ishize,amakuru yavuze ko uyu rutahizamu yemeye kongera amasezerano y’imyaka 2 yiyongera ku mwaka asigaranye ikaba 3 aho yemerewe guhembwa ibihumbi 250 ku kwezi.
Kugeza ubu,uyu rutahizamu yavuze ko ari mu gihirahiro yibaza aho amasezerano yaheze kandi barumvikanye gusa yemeje ko inkuru nziza ishobora gutaha mu mitima y’abafana mu minsi mike.
Ubwo yari mu kiganiro cyari Live kuri Instagram n’umuvandimwe we Willy, Aubameyang yagize ati “Buri wese arerekana ikaramu n’urupapuro ariko njyewe ntabwo ndahabwa impapuro muvandimwe.”
Nubwo aya magambo yasaga nakura umutima abafana, Aubameyang yababwiye ko bidatinze bashobora kumva inkuru nziza.
Ati “Mugire ijoro ryiza,mwishime kandi twizere ko hari amakuru meza azagera kuri buri wese.”
Umunyabigwi wa Arsenal,Ian Wright nawe yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kugira vuba bagasinyisha iki gikurankota mu gutsinda ibitego aho yanikoreye amasezerano yo gusinya kuri Twitter.
Kuva yagera muri Arsenal muri mutarama 2020 avuye muri Borussia Dortmund, Aubameyang amaze kuyitsindira ibitego 70 mu mikino 106 yakinnye.
Aubameyang yongeye kwibutsa Arsenal ko ayihatse,ubwo yayitsindiraga ibitego 2 wenyine muri ½ cya FA Cup bahura na Manchester City hanyuma no ku mukino wa nyuma agatsinda Chelsea ibindi bitego 2 wenyine akayifasha kwegukana igikombe.
Nyuma yo kwegukana FA Cup,umutoza Arteta yabwiye abanyamakuru ati “Ndatekereza ko ashaka kuguma mu ikipe igisigaye n’ubwumvikane ngo birangire.Buri wese mu ikipe aramukunda,twizeye ko azagumana natwe.”
Ibitekerezo
Pierre emerick agume muri arsenal kbx ikipe idasenyuka
Agumemo kbc