skol
fortebet

Pierre Latour yegukanye Etape ya gatanu ya Tour du Rwanda 2024

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gukoresha iminota 23 n’amasegonda 31 ku ntera y’ibilometero 13 byakinwe kuva ku Isoko rya Musanze kugera mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina.

Sponsored Ad

Uyu munsi buri mukinnyi yakinye ku giti cye aho uwakoresheje ibihe bito ariwe Latour yitwaye neza.

Umukinnyi wa mbere yahagurutse saa Saba zuzuye ndetse byari byitezwe ko uwa nyuma agera mu Kinigi saa 14h54.

Yakurikiwe n’Umubiligi William Junior Lecerf wakoresheje iminota 24 n’amasegonda atanu, ahita yambara umwambaro w’umuhondo amaze gukoresha amasaha icyenda, iminota 47 n’amasegonda 39, arusha abiri Peter Joseph Blackmore wa Israel Premier Tech.

Manizabayo Eric (Team Rwanda) na Nsengiyumva Shemu (May Stars) bageze mu Kinigi bafite ibihe by’umwanya wa 30 n’uwa 31 aho bakoresheje iminota 26 n’amasegonda 37.

Mugisha Moise ntiyahiriwe n’aka gace kuko yabaye uwa 49, byatumye ku rutonde rusange akomeza kuba Umunyarwanda wa kabiri mwiza aho ari uwa 21 arushwa iminota itatu n’amasegonda 25, inyuma ya Masengesho Vainqueur wa 20, aho arushwa iminota itatu n’amasegonda 13.

Abanyarwanda ubu uri hafi ni Masengesho (66) urushwa n’u wa mbere 3’13” yambaye numero 66, ararusha Moise MUGISHA amasegonda 12 nawe.

Abakinnyi 78 ni bo basoje isiganwa kuri uyu wa Kane.

Tour du Rwanda 2024 izakomeza ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare, hakinwa Agace kayo ka Gatandatu aho abakinnyi bazahagurukira i Musanze berekeza kuri Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 93,3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa