skol
Kigali
Fortebet

Pique yahaye ibintu 2 bidasanzwe Shakira kugira ngo amureke arere abana babyaranye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 July 2022

Myugariro wa Barcelona, ​​Gerard Pique, yashyizeho ibintu bibiri yifuza guha uwari umukunzi we Shakira kugira ngo amwemerere kubana n’abana babo babiri mu mujyi wa Catalonia.

Pique yashwanye n’umukunzwe we Shakira bakundanye cyane guhera muri 2011. Uyu mukinnyi w’umupira wamaguru n’uyu muhanzikazi wo muri Colombia babyaranye abana babiri bafite imyaka icyenda n’irindwi.

Shakira yifuza ko abana bajya kubana na we i Miami kuko avuga ko babaga muri Barcelona gusa kubera ko Pique ariho yakiniraga umupira w’amaguru.

Pique we yashimangiye ko abana bagomba kwemererwa kuguma muri Barcelona kugira ngo bashobore kurangiza amasomo yabo bari hamwe n’inshuti zabo ndetse kuko ariho bamenyereye.

Marca ivuga ko Shakira ashobora kwemera iki cyifuzo, kandi kugira ngo abyemere, Pique ngo yiteguye kumuha ibintu 2 by’ingenzi.

Icya mbere ngo nuko Pique azajya amuha amatike atanu y’indege yo mu cyiciro cya mbere kugira ngo abashe kuza kureba abana be igihe cyose abishakiye.

Icya kabiri ni uko azamwishyurira ibihumbi 400.000 by’amayero by’umwenda afite ubu gusa nta makuru arambuye yawutanzweho.

Pique na Shakira batandukanye bapfuye ko uyu mukinnyi yamuciye inyuma ndetse agafatanwa n’undi mugore.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manchester United ihangayikishijwe na nyina w’umukinnyi iri gushaka

Ikipe ya Manchester United igomba kubanza guhuza na nyina wa Adrien Rabiot...
9 August 2022 0

Myugariro wa Dortmund ushinjwa gukubita umugore we atwite amerewe...

Myugariro w’Umudage Nico Schulz arashinjwa gutera imigeri mu nda uwahoze ari...
9 August 2022 0

Hatangajwe ingengabihe y’uko imikino ya shampiyona izakinwa:APR vs Rayon...

FERWAFA yatangaje Ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere...
8 August 2022 0

Rwatubyaye yaciye amarenga ko ashobora kongera gukina mu Rwanda

Myugariro Rwatubyaye Abdul bivugwa ko yatandukanye n’ikipe ya FC Shkupi yo...
8 August 2022 0

Rayon Sports yatangaje ikipe bazahura ku munsi mukuru wayo

Nyuma yo gutsinda Yanga SC ku munsi wayo ibitego 2-0,ikipe ya Vipers yo...
8 August 2022 0

Byabarenze bararwana ubwabo!!! Abafana ba Manchester United batangiye...

Ibintu bitangaje bikomeje kugaragara mu ikipe ya Manchester United kuko...
8 August 2022 0