skol
fortebet

Pochettino yavuze amagambo akomeye ku musifuzi nyuma yo gusezererwa na Real Madrid

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yaraye isezerewe muri UEFA Champions League nyamara yari imbere n’ibitego 2-0 byose,kugeza ku munota wa 61 ubwo Benzema yatsindaga igitego cya mbere muri 3 yayitsinze igasezererwa.
Muri uyu mukino waraye ubereye I Santiago Bernabeu,Real Madrid yakomeje ku ntsinzi y’ibitego 3-1 byatumye mu mikino yombi itsinda 3-2 cyane ko mu mukino ubanza yari yatsindiwe I Paris 1-0.
Umutoza Pochettino wari ufite agahinda kenshi nyuma yo gusezererwa,yavuze ko PSG itasifuriwe neza aho ashinja (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yaraye isezerewe muri UEFA Champions League nyamara yari imbere n’ibitego 2-0 byose,kugeza ku munota wa 61 ubwo Benzema yatsindaga igitego cya mbere muri 3 yayitsinze igasezererwa.

Muri uyu mukino waraye ubereye I Santiago Bernabeu,Real Madrid yakomeje ku ntsinzi y’ibitego 3-1 byatumye mu mikino yombi itsinda 3-2 cyane ko mu mukino ubanza yari yatsindiwe I Paris 1-0.

Umutoza Pochettino wari ufite agahinda kenshi nyuma yo gusezererwa,yavuze ko PSG itasifuriwe neza aho ashinja Karim Benzema gukorera ikosa kuri Gianluigi Donnarumma bikavamo igitego cya mbere cya Madrid.

Pochettino yabwiye Canal + ati: "Gusobanura ibyabaye biroroshye. Habayeho ikosa kuri Donnarumma ku gitego cya mbere, kandi ibyo byose byahinduye byose."

Biragoye kutavuga kuri iri kosa rikomeye ry’umusifuzi, ibyo simbyumva kandi sinzababarira.

Sinumva impamvu umusifuzi atahamagaye VAR. Kuva kiriya gihe ibintu byose byahindutse kuri stade. Abakinnyi bacu barakaye, nubwo tugomba kumenya ko twakoze amakosa."

Rutahizamu Benzema yavuze ko atekerezaga ko nta kosa yakoreye Donnarumma ahubwo yamushyizeho gitutu agatera umupira nabi

Yatangarije RMC Sport ati: "Ntabwo ari ikosa na gato. "Namushyizeho igitutu, arategereza hanyuma atera nabi umupira."

PSG, igishakisha igikombe cya mbere cya Champions League, yasezerewe ku bitego 3 bya Benzema birimo icya 3 yatsinze nyuma y’amasegonda 11 atsinze ikindi.

Akazi ka Pochettino kari mu mazi abira, nubwo ikipe ye muri shampiyona ari iya mbere ikaba irusha amanota 13 ikipe ikurikiye ku rutonde rwa Ligue 1.

Uyu mutoza yagize ati "Igice gisigaye cy’umwaka w’imikino kigiye kuba ingorabahizi.Champions League imaze imyaka myinshi ari intego ya PSG, abantu bose barabizi. Turabizi ko abafana bagiye kurakara, turabizi."

PSG yari yitezweho gutwara Champions League y’uyu mwaka,nyuma yo kuzana abakinnyi bashya bakomeye umwaka ushize, barimo Lionel Messi, Achraf Hakimi, Donnarumma na Sergio Ramos.

Uyu mutoza w’umunya Argentine, yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Liverpool muri 2019 ubwo yatozaga Tottenham.

Umuyobozi wa siporo wa PSG, Leonardo yagize ati: "Twari twiteguye neza kugira ngo dukomeze muri Champions League, kandi hamwe n’iyi kipe, twizeraga ko dushobora gutsinda Real Madrid.

Tugomba kwemera amakosa yacu, ibibazo byacu, kuba tudashobora guhangana n’ibihe bigoye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa